Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10/02/2024, hongeye kuba imirwano idasanzwe hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ni imirwano yahereye mu masaha y’igitondo kugeza izisaha z’igicamunsi. Urugamba rukaze ruri kubera mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo, Masisi na Rutsuru, harimo ko umutwe wa M23 wambuye abarwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa ibindi bice.
Nk’uko bya vuzwe k’uruhande rwo muri axe ya Kibumba-Goma, urugamba ruri kubera mu Kibaya cya Kibumba, kuva isaha zakare kugeza ubu hari k’umvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito.
Ahandi hakomeje kubera imirwano muri teritware ya Nyiragongo nimuri Kanyamahoro. Aha muri Kanyamahoro, bya vuzwe ko hari Ingabo ninshi za SADC zo muitsinda ry’Ingabo zavuye mu gihugu cya Malawi na Tanzania, akaba aribo bahanganye na M23. Gusa M23 ikomeje kubigiza inyuma basatira kuja mu Mujyi wa Goma.
Indi mirwano ikaze irimo kubera mu nkengero za Nyanzare, agace gafite ubutaka bukora muri teritware ya Masisi na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’i mirwano yahereye mu nkengero za Mweso, iza gukomereza k’u muhanda ugana Nyanzare, gusa ibice byinshi bya bereyemo urugamba byaje kwigarurirwa na M23 harimo ko Localité ya Gatsiro, kuri ubu igenzurwa na M23.
Mu masaha y’igitondo umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yemeje ay’amakuru avuga ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ko bongeye kubagabaho ibitero, yemeza ko ba bigabye muri Kibumba na Mweso.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, bongeye kugaba ibitero muri Kibumba na Mweso, no mu nkengero zaho.”
Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa nawe yaje kwemeza ko imirwano yongeye kubura mu bice bya Kibumba na Mweso, avuga kandi ko iy’i mirwano irimo kubera muri Kanyamahoro, muri teritware ya Nyiragongo.
Gusa, Benjamin Mbonimpa yanahamije ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abambari babo ko bagabye ibitero bakoresheje ibi bunda bya muzinga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Komerezaho wangu ujyuduha amakuru atariho ivumbi