Ikiganiro umunyamuzika Kofi Olomide yakoreye kuri televisiyo y’igihugu, RTNC, cyatumye umunyamakuru ahanwa.
Ni umuyobozi wa televisiyo y’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, RTNC, yahagaritse umunyamakuru Mbuyi Kabasele Jessy imuziza kutavuguruza umuhanzi Koffi Olomide watangaje ko igisirikare cya leta ya Kinshasa zikomeje gukubitwa inshyi.
Umuyobozi wa televisiyo y’igihugu, yitwa Elenge Nyembo Sylvie, avuga ko ku itariki ya 06/07/2024, Kabasele Jessy uyobora ikiganiro ‘le panier the morning show’ yakiriye Olomide kuri televisiyo y’igihugu amukoresha ikiganiro yaje kugicambiramo ingabo z’igihugu.
Muri iki kiganiro, uyu muhanzi ufatwa nk’igihangange gikomeye cyane mu muzika, yakivugiyemo n’iby’intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, avuga ko abona amakamyo y’umutwe wa M23 yidegembya abayatwara ntacyo bikanga.
Yagize ati: “Nta ntambara ihari.Turi gukubitwa. Turi gukubitwa inshyi. Bari kudukorera ibyo bashaka. Niboneye amakamyo yidegembya, nta muntu uyahagarika. Nabonye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto. Ndarira. Nta ntambara ihari turi gufatwa nk’abana. Mu ntambara, iyo urashye nanjye ndarasa.”
Ku wa Gatatu, tariki ya 10/07/2024, inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri RDC yatumijemo Kabasele na Olomide kugira ngo batange ibisobanuro kuri kiriya kiganiro.
Umuyobozi mukuru wa RTNC yandikiye Kabasele, amumenyesha ko yamuhagaritse by’agateganyo kuri televisiyo y’igihugu, anahagarika ikiganiro cye mu rwego rwo gukumira ingaruka mbi zakurikiraho.
Amushinja kureka Koffi Olomide kuvuga ashize amanga ku ntambara bo bavuga ko ari y’ubushotoranyi igihugu cya RDC cyakorewe. Akavuga ko muruhare rw’umunyamakuru yigeze ashiramo kugira ngo amuhagarike.
Uyu muyobozi mukuru wa televisiyo y’igihugu, agasobanura ko kiriya kiganiro cyatesheje agaciro igihugu n’igisirikare cyayo.
Ati: “Rwose mfashe icyemezo cyo kuguhagarika mu mirimo yawe guhera uyu munsi kandi ikiganiro le pannier the morning show kirahagaritswe kugeza ubwo hazatangirwa ibiwiriza rishya.”
Amateka avuga ko Koffi Olomide ari umugabo utanigwa n’ijambo ahanini iyo bigeze ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
MCN.