Ibyigiwe mu nama ya Maï Maï, mu Bibogobogo byatumye aka karere kabamo ubwoba bwinshi ku Banyamulenge.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 11/07/2024, Maï Maï yo mu bice byo muri Bibogobogo yarateranye ivuga ko ikwiye kwirukana Abanyamulenge n’Inka zabo muri ibyo bice, biherereye muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Amakuru avuga ko ibyo biganiro bya Maï Maï ko byabereye ahitwa ku Murara, bihuza abaturiye ako gace n’abandi baje bava mu Bivumu no Mugatenga.
Muri ibyo biganiro bya Maï Maï, bemezanyije ko “Abanyamulenge baheruka kwimukira kuri Nyagisozi birukanwa ndetse kandi ngo n’inka zabo ziri mu nkengero za Bivumu, Nyagisozi no ku Murara, no mu bindi bice byegereye i Mihana y’Abapfulero zihavanwa ku nabi cyangwa ku neza, bitaba ibyo aba Maï Maï bakazinyaga.”
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo nibwo Abanyamulenge bake bavuye mu Muhana wa Bibogobogo bimukira ahitwa kuri Nyagisozi, aho bahoze batuye mbere y’intambara zayogoje aka karere hagati mu 2019 na 2021.
Nyagisozi iri mu ntera y’ikirometro kimwe uvuye mu Muhana wa Bibogobogo.
Ibi rero byatumye Abanyamulenge bongera kugira umutekano muke, ndetse bakaba bari gushakisha icyakorwa kugira ngo baramire ibyabo n’ababo.
Ibi kandi bije mu gihe aka karere ka Bibogobogo kari gatekanye, ku mpande zose haba ku Banyamulenge no ku Bapfulero.
Gusa kugeza ubu Abanyamulenge baracyari kuri Nyagisozi kandi n’inka zabo ziracyari muri ibyo bice, nk’uko babibwiye Minembwe Capital News.
Ikindi n’uko ntacyo ubuyobozi bw’Ingabo za RDC ziri muri ako gace ziratangaza n’ubwo zamaze kuhezwaho iyo raporo ivuga ko Maï Maï ishaka kongera ku rwanya Abanyamulenge no kunyaga ibyabo.
MCN.