Ibimenyetso simusiga byaguhamiriza ko wanduye indwara ya Sida.
Muri iki gihe abantu bagirwa inama yo kwirinda no guhora bisuzumisha . Ama leta nayo asaba abantu kwigengesera cyane mu buzima bwabo kugira ngo hato batazandura, niyo mpamvu twahisemo kugaruka ku bimenyetso bike simusiga byaguhamiriza uwanduye indwara ya Sida.
Ibyo dukesha ibinyamakuru bikomeye byigisha ubuzima.
Nk’i kinyamakuru cya Medical News To day kivuga ko “kumenya ko ushobora kuba waranduye Sida biba byiza kuko uhita utangira kumwa imiti ifasha kugabanya ubukana bwayo ndetse kandi ngo bikagufasha kumenya uko witwara mubuzima bwaburi munsi.”
Mu bimenyetso bya mbere kiriya kinyamakuru cyatanze harimo ko abayirwaye bagira ‘Ibicurane bidakira; bavuga ko kugira ibicurabe bidakira ari ikibazo. Muri iyi ngingo bavuzemo , kugira inkorara, umuriro mwinshi, kwitsamura cyane, kuribwa mu mitsi, kubabara umutwe cyane byose bizanwa n’iki kimenyetso cya mbere, ndetse ngo no kubabara igihe ugiye mu bwiherero ukituma nabi ndetse kandi no kugira iseseme cyane.”
Ikimenyetso cya kabiri nukugira amabara kuruhu rw’umubiri, iki kimenyetso ngo gishobora kuba ari na cyo kimenyetso cyibanze cy’uko wanduye Sida kuburyo bisaba kwihutira kujya kwa muganga.
Ikigira Gatatu ni ugutakaza ibiro, gutakaza ibiro mu buryo bwihuse cyangwa ukabona uri kujya utakaza ibiro mu buryo budasanzwe nabyo bifatwa nk’ikemenyetso gikaze. Indwara ya Sida igira ingaruka cyane mu igorora cyane bigatuma umubiri wawe ugorwa no kwakira vitamin ziba ziri mu mafunguro ubwo ugatangira gutakaza ibiro.
Kugira umunaniro, iki nikimenyetso kigira kane, bivugwa ko uyu munaniro uhoraho ari nabyo bituma habaho kwinjirirwa na virus zitandukanye. Bavuga ko umuntu wanduye Sida akunda kugira infection cyangwa uburwayi budasanzwe.
Ntabwo ibi bimenyetso bihagije ngo umuntu abe yaranduye gusa ni ibimenyetso by’ingenzi bifatwa bikigwaho mu gihe wayisanzemo bikagutera kujya kwa muganga mu maguru mashya.
MCN.