Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, yahamagariye abaturage kuba umwe n’igisirikare cy’igihugu, kugira u Mujyi wa Goma utajya kuja mu maboko ya M23.
Ni k’u munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 08/02/2024, ubwo Major Gen Peter Cirimwami, yakoranye i kiganiro n’itangaza makuru i Goma, maze yizeza abaturage ko umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru utazafatwa na M23. Gusa ababwira ko ingabo z’i gihugu cya RDC zizarushaho kugira imbaraga mu gihe abaturage bazaba bifatikanyije n’ingabo ku rwanya M23.
Yagize ati: “Ingabo z’igihugu ziteguye mu buryo bwose bwo kurinda abasivile, ariko kugira ngo abasirikare batazata u Mujyi wa Goma ukagwa mu maboko yabanzi n’uko abaturage muzafatikanya n’abasirikare ba FARDC ku rwanya M23, mu haguruke muvuye inyuma mu rwanirire u butaka bwanyu.”
Ibi abivuze mugihe mu mirwano yabaye ejo hashize tariki ya 08/02/2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, muri Axe Kibumba-Goma, umutwe wa M23 wirukanye ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, maze bongera gufata ibindi bice byinshi byo muri teritware ya Nyiragongo, ahanini cyane bafashe uduce two muri Grupema ya Buhumba na Kibumba.
Bya vuzwe ko M23 yafashe agace ka Kanyamatembe , ahagana kuri Parike werekeza kuri trois entennes, muri Kibumba, harimo kandi ko ahagana isaha z’igitondo M23 yari yafashe Localite ya Rwibiranga yo muri Grupema ya Buhumba, ibi bice bikaba bi barizwa mu birometre 20 n’u Mujyi wa Goma.
Mugihe muri Axe ya Sake ho, M23 yongeye kwambura ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, uduce turimo Kingi, Jerusalem, Katabiro, Neenero ugana Kihuli, hafi n’ahari ikigo cya MONUSCO, aho ni mu mirwano yabaye igihe c’isaha z’igicamunsi cy’ejo k’uwa Kane.
K’urundi ruhande abashinzwe impunzi mu Mujyi wa Goma, batanze imibare ya gateganyo y’abantu bakuwe mu byabo bava i Sake ni nyuma y’imirwano ikaze yabaye k’u wa Gatatu, hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.
Umubare watanzwe wabakuwe mu byabo ni abantu 37 800.
Harandi makuru avuga ko mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ko kuri uyu wa Kane, havuye ingabo ninshi zoherejwe kurinda Sake, nyuma y’uko zigeze Minova, zibura inzira ni mugihe ibice bya Masisi bipakanye na Kivu y’Amajy’epfo, bigenzurwa na M23 ko ndetse Axe ya Ngungu kuri ubu yoherejwe mo ingabo ninshi za M23. Ibi bikaba biri mu mitego ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, zikomeje gutegwa.
Bruce Bahanda.