Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Havuzwe amakuru meza y’ibiganiro Ugeafi yateguye mu Bibogobogo.
Ni ibiganiro by’amahoro ishirahamwe rya UGEAFI rya teguye ko bizaba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28/08/2024, aho bizahuza amoko aturiye akarere ka Bibogobogo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ishirahamwe rya Ugeafi ni rimwe mu mashirahamwe akorera muri Kivu y’Amajy’epfo, aharanira kunga amoko aturiye aka karere ka Bibogobogo n’i Mulenge hose muri rusange, kuko ibi, si ubwa mbere ribigerageza.
Mu bihe bitandukanye iri shirahamwe ryagiye rikora ibikorwa bitundakanye bifasha guhuza amoko y’Abapfulero, Ababembe n’Abanyamulenge.
Mu bikorwa ryakoze, harimo ko ryatanze inkunga y’ibiribwa mu bihe bitandukanye ndetse kandi hari nubwo ryagiye rikoresha urubyiruko rwo muri aya moko rugakina imikino itandukanye, mu rwego rwo kunga aya moko aturiye i Misozi miremire y’Imulenge.
Kuri iyi ncuroho, ryateguye ibiganiro aho amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko ibyo biganiro bizabera mu Muhana wa Bivumu uri mu ntera y’ibirometro nka 7 uvuye mu Muhana munini wa Bibogobogo.
Aya makuru anavuga kandi ko ibyo biganiro ko bizitabirwa n’Abanyamulenge bazaba bayobowe n’Abachefs aho bazahura n’andi moko arimo Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe, aya moko yandi nayo akazaba ayo bo we n’Abachefs.
Nta kindi kizaba kigenderewe muri ibi biganiro, usibye gushakira akarere amahoro n’umutekano birambye.
Gusa, mu byumweru bitatu bishyize, aha muri Bibogobogo hari hateguwe ibindi biganiro bisa nk’ibi, ariko Maï Maï iza kugaba ibitero mu baturage ba Banyamulenge, kandi ibigaba mu minsi ibiri ikurikirana, birangira bya biganiro bihagaritswe. Ni ibitero Twirwaneho yikomye imbere kugeza aba bigabye bongeye guhungira mu mashyamba ayo n’ubundi bari baturutsemo bagaba ibyo bitero.
MCN.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.