Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Harris uri kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Amerika, yagaragajwe nkutifitiye icyizere.
Ni visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Harris Kamala, yagaragajwe nk’umuyobozi utifitiye icyizere cyo kuzayobora iki gihugu mu gihe yoramuka atsinze amatora ahatenyemo na Donald Trump.
Aya matora biteganijwe ko azaba mu mpera z’uyu mwaka. Kugira ngo Harris agaragazwe nku muyobozi utifitiye icyizere, byagaragariye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Dana Bash ukorera ikinyamakuru cya CNN, aho cyabaye ku wa 29/08/2024.
Nyuma y’iki kiganiro, umunyamakuru Susan Constantine nawe ukorera CNN yahise atangaza ko ubwo Kamala yasubizaga umunyamakuru, ibimenyetso yabonye akoresha byagaragazaga ko nta cyizere yifitiye.
Susan Constantine yagize ati: “Ubwo nabonaga imyitwarire ye muri rusange, nabonye adafite icyizere cyangwa ngo agaragare nka perezida washobora gukora inshingano ze. Nshingiye ku byo nabonye byose muri iri joro, akwiye guhindura imyitwarire ye mu rurimi rw’ibimenyetso kugira ngo bigaragare ko afite icyizere.”
Uyu musesenguzi yasobanuye ko ubwo Kamala yaganiraga n’uyu munyamakuru, yarebaga hasi inshuro nyinshi, yirinda guhanga amaso uwo baganira . Ati “uburyo yarebaga hasi kenshi bwamwambuye gutuza no kwizerwa. Ubwo yimaga umuntu amaso, ntamwitegereze neza, byagaragaye ko atizeye ibyo yavugaga.”
Harris Kamala yatowe n’ishyaka riharanira demokarasi (democratic Party) kugira ngo azaribere umukandida w’umukuru w’igihugu, nyuma yaho perezida Joe Biden atangaje ko atazahatana bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo intege nke z’ubusaza.
Uyu munyamakuru yanavuze kandi ko Kamala yasaga n’utiteguye, Kandi ko adashobora kuziba icyuho cya perezida Joe Biden ufite ubunararibonye bw’imyaka 50 muri politiki ya Amerika. Ariko nubwo biruko Kamala Harris ashyigikiwe n’abavuga rikijana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, barimo na Barack Obama wigezeho kuyobora iki gihugu.
MCN.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.