Hamenyekanye icyatumye bamwe mu basirikare bashinzwe kurinda perezida w’u Burundi bafungwa ku bwinshi.
Bamwe mu basirikare bashinzwe kurinda perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye bafunzwe nyuma y’uko byari byamenyekanye ko bahawe impano na perezida wa Tchad.
Mu bafunzwe havuzwemo, Colonel Christian Nyabenda wo mu gipolisi cy’u Burundi wari ushinzwe ibikorwa mu ishami rishinzwe gufasha abarinda abayobozi bakuru muri leta, hakaba hari abandi bapolisi babiri bo muri iri ishami barimo umugore, ndetse n’abandi bapolisi benshi n’abasirikare barimo na ba Sous-officier bo muri brigade idasanzwe ishinzwe kurinda inzego za leta n’umukuru w’igihugu, BSPI. Bikavugwa ko aba bafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura, kuva mu byumweru bibiri bishize.
Aba bafunzwe nyuma y’uko bari bakiriye impano y’agaciro y’amayero angana n’ibihumbi 40, bakaba barayihawe na perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, wari witabiriye ikirori cyo kwizihiza isabuku y’imyaka 62 y’ubwigenge bw’u Burundi ku itariki ya 01/07/2024.
Amakuru aturuka muri minisiteri y’umutekano mu Burundi avuga ko ku wa Kane tariki ya 01/08/2024, kwari bwo bano bapolisi n’abasirikare bimuriwe muri gereza nkuru ya Bujumbura, iba ku Musaga.
Aya makuru ava mu nzego zishinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi, akomeza avuga ko iri tsinda ry’abasirikare n’abapolisi rifunzwe kubera ko ryemeye kwakira iy’i mpano ya perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, ubwo yasozaga uruzinduko aherutse kugirira muri iki gihugu cy’u Burundi.
Ikinyamakuru cyandikirwa mu Burundi ari nacyo dukesha iy’inkuru, cyagize kiti: “Bakiriye amayero ibihumbi 40 bivuye mu maboko ya perezida wa Tchad. Iki kibazo cyagaragaye ubwo Colonel Nyabenda yashakaga kwiharira ibihumbi 30 wenyine kugira ngo ahe ikipe isigaye ibihumbi 10 gusa.”
Iki kinyamakuru cyanavuze kandi ko Perezida Evariste Ndayishimiye yihamagariye mugenzi we wa Tchad amubaza umubare nyawo waya mayero ingabo ze zakiriye, undi nawe yemeza ko bakiriye ibihumbi 40.
Umwe mu bahoze ari aba OPJ b’u Burundi ubwo yaganiraga n’iki gitangaza makuru, yibajije ibi bibazo : “Numvise ko baregwa kuba batarajyanye aya mayero muri BRB(Banki ya Repubulika y’u Burundi). Biratangaje. Biragoye cyane ku menya uko wafata iki cyaha. Barashinjwa ruswa? Bazakurikiranwaho kunyereza umutungo mu gihe atari amafaranga ya leta ? Buri wese aribaza iki kibazo.”
MCN.