Hagaragajwe impamvu Abarundi baturiye ikibuga cy’indege cya Bujumbura bagize ubwoba bwinshi .
Abaturage baturiye agace ka Rukaramu muri Bujumbura mu Burundi, bagize ubwoba bwinshi nyuma y’uko ku kibuga cy’indege cya Merchior Ndadaye habonetse imirambo ibiri y’abagabo bigaragara ko yishwe.
Iyi mirambo ibiri yabonetse mu mpera z’i Cyumweru gishize hafi y’ikibuga cya Bujumbura muri zone ya Rukaramu, Komine Mutimbuzi yo mu Ntara ya Bujumbura.
Abishwe bombi bari abagabo, gusa umwirondoro wabo ntiwamenyekanye. Amakuru atangazwa n’ababonye iyi mibiri avuga ko abayobozi bakihagera bahise bajyana iyo mibiri muri morgue, ariko ibitaro birayanga kuko yari yatangiye kwa ngirika.
Ibi byahise bisunikira aba bayobozi guhita bashyingura iyo mibiri, ariko abaturage basigara murungabongabo ku cyaba cyihishe inyuma y’izo mpfu. Bavuga ko byabasigiye ubwoba ku buryo bumva batizeye umutekano
Kuri iki kibuga cyitiriwe Merchior Ndadaye, haherutse kandi gutangazwa amakuru ko haherutse gushimutwa umugenzi wari uvuye mu gihugu cya Kenya agarutse mu Burundi. Abo mu muryango we bavuze ko baheruka kumva ijwi rye ababwira ko yageze ku k’ibuga ariko bahagera bakamubura.
MCN.