Indwara ya Cholera yishe abantu ba barigwa mu i cyumi, mu kigo cy’imyitozo yagisirikare giheherereye i Mura, mu Ntara ya Haut-Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bya vuzwe ko indwara ya Cholera, yatangiye kuvugwa mu kigo cya Mura, mu Cyumweru gishize aho kugeza ubu ihangayikishije abatari bake, baherereye muri ibyo bice ni mugihe abayirwaye bivugwa ko bakiri benshi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Haut-Katanga, kuri uyu wa Gatanu, tariki 26/01/024, bemeje ay’amakuru banatangaza ko abamaze guhitanwa niyo ndwara ba barigwa mu i Cyumi.
Ibi n’ibyatangajwe n’umusirikare uyoboye akarere ka Gisirikare mu Ntara ya Haut-Katanga(22ème région militaire, General Eddy Kapend.
Uyu muyobozi uvuga rikijana mu Ntara ya Haut-Katanga, yanavuze ko hagiye gufatwa ingamba zikarishye kugira haboneke igisubizo kirambye ku bwahangayikoshijwe niyo ndwara, n’ubwo ikinze kwibasira muri Congo cyane.
Yagize ati: “Kuri ubu abamaze guhitanwa na Cholera, muri iki kigo cya Mura, ni abantu i Cyumi. Turimo gukora ibishoboka byose ngo haboneke igisubizo cyihuse maze duce burundu Cholera.”
Bruce Bahanda.