Apostle Paul Gitwaza yahishyuye uko yasimbutse urupfu.
Nibyo umushumba mukuru w’itorero rya Zion Temple Celebration Centre yagarutseho ubwo hasozwaga igiterane kizwi nka Africa Haguruka ku itariki ya 11/08/2024.
Iki giterane kibaye ku nshuro ya 25, cyatangiye ku ya 04 gisozwa ku ya 11/08/2024, kikaba cyarimo kibera ku musozi wa Hermon, uri mu mudugudu wa Giheka, akagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo.
Mu ijambo ry’umushumba wa Zion Temple Celebration Centre, yabanje gushimira abitabiriye iki giterane ndetse n’abatangizanye iri torero kuva mu 1999 kugeza ubu bakaba batararivamo.
Ubwo yaragikomeje gushima yahise ahishyura ibyo yanyuzemo bikomeye kandi biruhije, ndetse avuga ko hari abigeze ku mwambura ubuzima ariko Imana y’inyamaboko iramurinda.
Yagize ati: “Naramubwiye nti, nguyu umutwe wanjye wurase, ariko aratitira cyane, ata yambunda mu maguru, shoferi aza yiruka, aramufata, shoferi wanjye amaze kumufata ndamubwira ngo hoya. Uwo wari uje kundasa yavuze ko yanshatse igihe kirekire. Kurya shoferi mufashe yahise yiruka aca muri Feu-Rouge yiruka cyane, sinabasha no gufata purake ze, aragenda.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma y’iminsi mike, haza umudamu ukiri muto, yari amaze gukizwa, arapfukama, arambwira ngo uriya muntu wari ukwishe nari ihabara rye, ariko maze kumva ijambo ry’Imana ndakizwa, aravuga ngo nzica Gitwaza kuko yagukuye mu buzima bwanjye.”
Gitwaza yanavuze ko atari ubwa mbere yasimbutse urupfu kuko nabwo undi munsi hari uwashatse kuzana imbunda mu rusengero ariko mu nzira aza gukora impanuka.
Dr Paul Gitwaza ashima Imana yo mu juru yakomeje ku murinda.
Ati: “Iyo ndebye imyaka 25, navuganye n’urupfu ndarwirukana.”
Paul Gitwaza yasoje avuga ko Imana ko ari yo kwizerwa kandi ko yagiye ikora ibikomeye byo tuma akomeza kuyishima.
MCN