Akandi gace gakomeye ko mu Burusiya kafashwe n’ingabo za Ukraine.
Ni agace ka Sudzha ko mu Burusiya ka maze kwigarurirwa n’igisirikare cya Ukraine, kandi izi ngabo za Ukraine zikomeje kuja imbere, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’abategetsi bo muri Ukraine.
Agace ka Sudzha gasanzwe gatuwe n’abaturage babarirwa 5.000 b’u Burusiya, aka gace kakaba katari kure n’umujyi wa Kursk nawo uheruka kw’igarurirwa n’iki gisirikare cya Ukraine.
Amakuru akomeje gutangwa n’abategetsi bo muri Ukraine, avuga ko aka gace ka Sudzha kwariko gace kanini mu duce twose ingabo zabo zimaze kwambura igisirikare cy’u Burusiya, kuva ibitero by’ingengo za Ukraine byambutse umupaka w’u Burusiya.
Byanavuzwe kandi ko aka gace gaherereye ku masangano y’umuyoboro munini wa gaz y’iki gihugu cy’u Burusiya, nk’uko binavugwa kandi aka gace gaherereye aherekeza i Burayi, uwomuyobora ukaba witwa Druzhba nk’uko byatangajwe na Euronews.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ingabo ze ko zihita zishiraho ibiro bizaja bigenzura aka gace ka Sudzha, ibyo bikaba byerekana ko Ukraine ishobora kuba iteganya kuguma mu karere ka Kursk igihe kirekire cyangwa kwereka ubutegetsi bwa Moscow ko byose bishoboka.
Gusa, perezida wa Ukraine Zelensky ntiyasobanuye neza imirimo ibyo biro bizibandaho. Ikindi Ukraine ngo yiteguye guha inkunga abaturage bo muri aka gace ka Sudzha.
MCN.