Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
AFC/M23 yagaragaje uruhare igisirikare cya RDC kigira mu mfu Abanyekongo bakomeje kwicwa.
Nibyo umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje, avuga ko ihuriro ry’Ingabo za RDC ririmo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, riri inyuma y’imfu zikomeje gushyikira abenegihugu ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi yabitangaje mu gihe kuri uyu wa mbere tariki ya 02/09/2024, ubuyobozi bw’i ntara ya Kivu Yaruguru bwateguye umuhango wo gusezera abantu bagera kuri 200 ihamya ko bishwe na AFC. Uyu muhango ukaba wabereye kuri stade de l’unite yo mu mujyi wa Goma.
Uyu muhango witabiriwe n’abo mu miryango y’abishwe ndetse n’abo mu nzego z’ubuyobozi bwo muri RDC, abaturutse i Kinshasa n’ahandi mu zindi ntara z’iki gihugu. Bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abantu bagera kuri 200 ariko ntibatangaza igihe boba barapfuye.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje ko ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa rikomeje kwica impunzi ziri mu nkambi zitandukanye zo mu Burasirazuba bw’iki gihugu no mu mujyi wa Goma.
Yagize ati: “Gutegura uyu muhango wateganyijwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 02/09/2024, ntibisobanuye ikirenze kujijisha abaturage, kandi ni icengezamatwara ryateguwe na Leta ya Kinshasa igamije gukwepa icyaha.”
Uyu muvugizi yanavuze ko abasirikare ba FARDC, FDLR Wazalendo n’abo mu y’indi mitwe y’itwaje imbunda ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ni bo biciye impunzi 35 mu nkambi ya Mugunga mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka n’abandi barenga 160 biciwe i Goma.
Ati: “Ni ngombwa ko twibutsa ko ubwicanyi bwakorewe bene wacu mu nkambi ya Mugunga, n’ubundi bwakorewe abasivile bagera ku 160 mu mujyi wa Goma mu mwaka ushize, bwakozwe n’iyi mitwe, kandi ni yo ikomeje guteza umutekano muke no kwica abasivile i Goma.”
Bwana Kanyuka yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko AFC/M23 yifatanyije mu kababaro n’abasivili bakomeje kugirwaho ingaruka n’ubugizi bwa nabi bw’iyi mitwe, asaba abakiri mu nkambi kujya mu bice igenzura kugira ngo ibarindire umutekano.
MCN.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.