Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Abantu 200 bishwe nimvura idasanzwe irimo imyuzure muri Kivu y’Epfo, mugihugu cya Republika ya democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 06.05.2023. Saa 5: 45 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imvura idasanzwe iheruka kugwa muntara ya Kivu yamajy’Epho, iyimvura yateye imyuzure bikaba bimaze gutangazwa ko abasaga 200 bamaze kuhasiga ubuzima bivuye kuriyimvura.
Ibi nibyemejwe na Governor w’Intara ya Kivu yamajy’Epho, bwana Théo Ngwabidje, iyimvura ikaba yaraguye ahagana tariki 04.05.2023, muri Teritware ya Kalehe, ho muriyo ntara ya Kivu yamajy’Epho.
Iyomvura ninshi irimo imyuzure, bikavugwa ko yahise isenya Imihana ya Bushushu na Nyamukubi.
Kuruyu wa Gatanu, Governor w’Intara ya Kivu ya majy’Epfo Theo Ngwabidje yavuze ko abapfuye ari ababarigwa 176, naho 100 bakaba bari baburiwe irengero nkuko byavuzwe nibitangaza makuru byomuri ako gace.
Uhagarariye Sosiyete Sivile, muri Kalehe bwana Kasore Martin, we yatangaje ko imirambo yabamaze kwitaba I’mana ari 227.
Yemeza ko kandi ibirimo amashule namavuriro, byasenyutse murako gacye.
Naho Presidency ya Congo Kinshasa yatangaje ko President Félix Antoine Tshisekedi yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’iriya mvura idasanzwe.
Congo Kinshasa yaherukaga kwibasirwa n’ibiza byo ku rwego nk’ukuru mumwaka wa 2014, ubwo imvura idasanzwe yasenyaga inzu zirenga 700 ababarirwa mu 130 nabo bakahasiga ubuzima.
Ibi Kandi byabaye muntara yiburengerazuba bw’igihugu cyu Rwanda, aho imvura Idasanzwe iheruka kugwa muribyo bice hakaza kuba imyuzure ikaba imaze guhitana abasaga 100.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.