Abanya-politike benshi mubitabiriye inama i Kinshasa, basabye ko Etat de Siège yavanwaho.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 15/08/2023, saa 9:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abayobozi batandukanye bitabiriye i Nama irimo kubera i Kinshasa, barasaba ko Etat de Siège, yavanwaho hakaja ubutegetsi bwa Gisivile. Iyi nama yateranye aharejo kuwa Mbere, tariki 14/08/2023 ikaba igikomeje.
Ubuyobozi bwa Eat de Siège, bwari bwarashizweho na Perezida Félix Tshisekedi, mu minsi ishize nimugihe yibwiraga ko ubu buyobozi bwari butsimbuye ubwa Gisivile buzazana impinduka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Muriyo nama abenshi bayitabiriye bakaba basabye ko ubuyobozi bwa Gisivile bugaruka murizi Ntara vuba na bwangu.
Nkuko Minembwe Capital News, yahawe aya Makuru nuko Abanya politike bavuka mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, barigusaba kandi ko mbere yuko Etat de Siège, ikurwaho habanza kugarurwa abasirikare bahoze baba murizi Ntara ahanini abasaba ibi akaba ari abavuka mu Ntara ya Ituri. Bikavugwa ko iz’ingabo zisabwa kugarurwa muri Ituri bari baroherejwe kurwanya umutwe wa M23.
Uwitwa Moïse Alyegere, ukuriye Ishaka rya MLC, yasabye ko Etat de Siège, bayishiraho igitutu maze igakomeza kubaho ariko ikambura imbunda abarwanyi bose ba barigwa murizi Ntara iya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Naho uwitwa Luc Malemba umuvugizi w’ishaka rya ECIDE riyobowe na Martin Fayulu yemezako iriya Etat de Siège, arintacyo izageraho ngusibye guhombya ikigega ca leta ya Republika ya Democrasi ya Congo.
Abandi nabo murabo bayobozi bakomoka mu Ntara ya Ituri, bavuga ko amahoro yaratangiye kugaruka gahoro gahoro ngo kuva aho Imitwe y’itwaje imbunda yari iheruka gukorana amasezerano ya mahoro n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, mu Ntara ya Ituri.
Nyuma yayo masezerano impunzi zigera 12000, zarizimaze gusubira mu mihana yabo iherereye kubirometero 120 mu m’Ajyepfo ya Bunia muri territoire ya Irumu.
Ako gahenge bakemezako bagakesha ingabo za Uganda zirigukorana n’iza Congo (FARDC) nimugihe izi Ngabo za Uganda ziri muribyo bice murwego rwo kurwanya Inyeshamba zo mu mutwe wa ADF.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.