Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Abafatiwe i Goma barakekwaho ibintu bikomeye ndetse kandi baniswe Abanyarwanda.
Kamanda w’ingabo za karere ka gisirikare ka 34 mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko hafashwe abantu 8 bakekwaho gushakira M23 abantu bayijyamo, bakaba barafashwe ku munsi w’ejo hashize.
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri Cyumweru cyiswe “safisha mji wa Goma.”
Muri abo bafashwe harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu cya RDC mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye two muri uy’u mujyi wa Goma, no muri teritware ya Nyiragongo.
Ku bwe, avuga ko aba bantu bakomoka k’umwanzi kandi ko bari batangiye gushakira umutwe wa M23 abarwanyi rwihishwa mu gihe uyu musirikare wo muri brigade ya 11 we akurikiranyweho gukwirakwiza amasasu mu baturage mu gihe cy’intambara.
Uyu komanda w’ingabo za RDC zo muri brigade ya 34, ya nemeje ko muri teritware ya Nyiragongo ariho amabandi yose ajya gukorera mu mujyi yihishya, ari naho kandi bategurira ubujura n’ibindi byaha bakora.
Ndetse kandi urubyiruko rwo mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo, ahanini rwo mu bice bya Majengo, Kasika na Katoyi, rwemeje ko ari bo bambuye imbunda umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, hashize icyumweru. Ibi byatangajwe n’uyu muyobozi.
Iki gikorwa anavuga ko yagikoze rwihishwa kugira ngo abashakishwa bataja kwihisha.
Ku rundi ruhande, abenshi mu bagiye bafatwa muri ubu buryo, bagiye boherezwa i Kinshasa, kandi amahirwe y’uko n’aba boherezwayo niyo menshi.
MCN
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.