Ingabo z’Isarambwe arizo M23, zisanzwe Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo(RDC) ziravugwaho kongera gusatira umujyi wa Goma uzwiho nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Jean Claude Mambo Kawaya uyobora sosiyete sivile muri teritwari ya Nyiragongo, kuri uyu wa Kane tariki 21/09/2023 yabwiye itangaza Makuru rya VOA ko M23 iri kongera abasirikare bayo muri Groupemant ya Kibumba, mu birometero bibarirwa muri 20 ujya i Goma.
Kawaya yagize ati: “Habanje kubaho gusimbura abarwanyi bari bahasanzwe, tubona bazanye abandi bashya. Ibyo byabaye mu gitondo, tubona abarwanyi babaye benshi kandi ibice barimo biragoye ko umuntu yabigeramo. Abarwanyi ba M23 bari kwiyongera muri Kibumba kandi bari kuzana ibibunda biremereye.”
M23 yari yarafashe ibice bya Kibumba mu mwaka ushize, iyishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, mu kwezi kwa Cumi numwe umwaka wa 2022. Ariko Leta ya RDC yo yakomeje kugaragariza Abanyekongo n’amahanga ko nta ho ingabo z’Isarambwe zagiye.
Ubuyobozi bwa M23 burahamya ko bwarekuye ibice byinshi, bubishyikiriza ingabo za EAC. Gusa kuri ubu ingabo za M23 bagiye bumvikana barwana n’imitwe ya Wazalendo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ndetse nahandi nka za Nyiragongo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.