Mu Bibogobogo haravugwa umutekano muke, nimugihe amakuru avuga ko abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshamba wa Mai Mai Bishambuke bazamutse bagana mubice bituyemo abo mubwoko bwa Batutsi (Abanyamulenge), muri Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru Minembwe Capital News ikesha Isoko yayo yizewe nuko aba barwanyi bavuye mugace ko Kwambogo, aha akaba ari mubirometre bike n’umujyi wa Baraka, muri teritware ya Fizi.
Gusa kuriki Cyumweru tariki 17/09/2023, ayo makuru yatanzwe nabamwe mubaturage baturiye agace ka Baraka bavuga ko izo Mai Mai za zamutse imisozi miremire ya Bibogobogo. Ibi ngo harigihe Mai Mai ibikora ishaka gutera ubwoba abaturage bo mubwoko bwa Batutsi ariko itagamije kugaba ibitero. Na none kandi muribi bice byo mu Bibogobogo hakaba ha herukaga kwicigwa umuchef wo m’ubwoko bwa Bapfulero waruzwi kw’izina rya Bami, bikavugwa ko yishwe kibandi nimugihe abamwishe kugeza ubu ntibarabasha kumenyekana.
Nyuma y’urupfu rwuwo Mugabo wo m’ubwoko bwa Bapfulero w’umuchef , abasirikare ba RDC bakorera muri ako gace baje kurasana muburyo butunguranye na Mai Mai Bishambuke. Uko gusubiranamo kw’ingabo za Fardc na Mai Mai haje gupfa Komanda wa Mai Mai, wahoraga yiyita Colonel Adarari ndetse n’umwe mubarwanyi be warushinzwe kumurinda arakomereka bikabije. Aha kandi haje gupfira n’umusirikare umwe murabo basirikare ba leta ya Kinshasa.
Nkuko iy’inkuru ikomeza ibivuga nuko hahise haza umwuka mubi muribyo bice byo mu Bibogobogo. Uwatanze ayamakuru kuri Minembwe Capital News, yagize ati: “Mai Mai kurubu kirashinja Abanyamulenge gukorana na Fardc, ni nayo mpamvu Mai Mai muriki Cyumweru gishize yatumye kubaturiye mu Bibogobogo ko bazabagabaho ibitero.”
Uyu yakomeje avuga ati: “Abanyamulenge bo mwitsinda rya Twirwaneho bo mu Bibogobogo, baheruka gutuma nabo kuri Mai Mai Bishambuke, ba batumaho ko babiteguye igihe cyose bazumva bashaka kubarwanya. Kandi aba ba Twirwaneho banakabirije Mai Mai bayibwira ko umunsi izibesha ikongera kw’iba Inka za Batutsi bazayirasana n’uwonka.”
Aya namakuru yemezwa nabamwe mubaturage bo mubwoko bwa Babembe baturiye Mikenke ndetse na Baraka, nimugihe baganiraga na Minembwe Capital News, ariko bakaba banze ko amazina yabo aja hanze.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.