Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Umugabo wahoraga avuga ko azica perezida Joe Biden muri Utah yarashwe na FBI arapfa mbere yuko Biden agera murako gace .
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 13/08/2023, saa 9:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Craig Deleeuw Robertson, wari mu kigero cy’imyaka 70, yapfuye ubwo abakozi badasanzwe ba FBI bagaba igitero iwe kugira ngo bamufate i Provo, mu majyepfo y’Umujyi wa Salt Lake City.
Bwana Perezida Biden yahise asobanurirwa icyo gitero akiri muri New Mexico, mbere yuko yerekeza muri Utah.
Amafoto yashyizwe ahagaragara na Robertson ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga ko afite imbunda zirimo ibikoresho bya Sniper ndetse n’izindi mbunda zitandukanye zikoresha ikoranabuhanga ry’ifashishwa muriki gihe. Yarafite kandi n’ibikoresho bya kamera bizwi ku izina rya “koti ya ghillie.”
Abayobozi bakora mw’iperereza batangiye kumukoraho iperereza kuva mukwezi kwa Mbere uyu mwaka.
Mbere yuko iki gitero kigabwa kwa Robertson, abashinjacyaha bari batanze ikirego ku mucamanza mukuru ko Robertson akora itera ubwoba kuri perezida w’igihugu, ndetse ko anashira igitsure kubashinzwe kurinda perezida Joe Biden.
Imbuga nkoranyambaga zakoreshwa ga na Robertson zagiye zigaragaza ibyo yifuza akoresheje inyandiko aho yakangishaga Joe Biden ko azamwica. Yongeye kugaragara akangisha Visi perezida wa Amerika Kamala Harris, ibi yabikoraga akoresheje inyandiko kumbuga nkoranya mbaga.
Nyuma y’urupfu rwa Robertson, Bwana Biden yahise asura uburengerazuba bwa Amerika akaba yari ateganijwe guhaguruka mu ijoro ryo ku wa gatatu avuye Albuquerque, muri New Mexico, yerekeza mu mujyi wa Salt Lake City.
Ku wa mbere, ku rubuga nkoranyambaga, Robertson yaranditse ati: “Ndumva Biden aje muri Utah. Reka noze umukungugu ku mbunda ya M24 ya sniper. umukunzi mukuru araje maze mwirenze!”
Mu nyandiko za Robertson, yagiye yandika kumbuga nkoranyambaga harimo izo yanditse mukwezi kwa Cyenda(9) umwaka ushize , yaranditse ati: “Igihe kirageze kugira ngo perezida yicwe cyangwa abure. Nzabanza Joe Biden nyumaye nzica Kamala Harris !!!”
Mu kirego uwishwe arashwe Robertson, ashinjwa harimo amashusho yari yashyize ahagaragara ku mbunda ye, harimo n’imbunda imwe yifashisha yise “Demokarasi.”
Yateye ubwoba kandi umushinjacyaha mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Merrick Garland n’umushinjacyaha mukuru wa New York, Letitia James.
Mubusanzwe Robertson, yari umucuruzi wo gukora ibiti. Ku mbuga nkoranyambaga we ubwe yavuze ko yari amaze imyaka 45 akora nk’umugenzuzi w’ibyuma no gusudira mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru no gutangiza ubucuruzi bwo gukora ibiti, buzobereye mu “gushushanya ibicuruzwa.”
Urwego rw’ingabo zishinzwe kurinda perezida w’ Amerika, rwatangaje ati: “Tuzi ko iperereza rya FBI ririmo gukorwa kumuntu umwe gusa! Muri leta ya Utah wagaragaje iterabwoba ku bashinzwe umutekano.”
Robertson, mubindi yakoraga yagaragaza ga amashusho y’imbunda atunze iwe murugo.
Umuvugizi wa FBI yagize ati: “FBI ifatana uburemere ibintu byose byo kurasa birimo abakozi bacu cyangwa itsinda ry’abakozi.”
Robertson kandi yari yarateye ubwoba umushinjacyaha w’akarere ka Manhattan, Alvin Bragg.
Mu mbuga nkoranyambaga imwe murizo yasobanuye ko Robertson yavuze ko arihafi kwerekeje i New York kugira ngo “aje gusohoza inzozi ze zokugirira nabi abo yifuza barimo abategetsi.”
Igitero cya FBI cyabaye saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (6.30Am) ku wa gatatu. Kigabwa kurugo rwa Robertson maze aza kwicwa arashwe!
Robertson yari y’itwaje imbunda igihe abakozi ba FBI bageraga iwe murugo. Nyuma Idirishya ry’inzu ye ryari ryamaze kw’ikingura arinaho baboneye ubufasha barasa muciciro Robertson.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.