Ubushakashatsi kunzozi bwagaragaje ko abantu bose barota, impamvu harimo abavuga ko batajya barota ni uko baba babyibagiwe naho ubundi umuntu wese ufite ubwonko ararota.
Bamwe bavuga ko umuntu arota ibyo yiriwemo nka ya mvugo ngo: “Umutindi arota arya.” Nyamara siko biri kuko ushobora kurota umuntu utazi utigeze ubona bwacya ukamubona.
Hari abantu bafite impano y’inzozi yarota ibintu bikaba nk’uko yabirose. Ushobora kuba ufite iyo mpano ntubimenye kuko utajya wita ku nzozi urota cyangwa se ntunamenye ibisobanuro byazo.
Twaguteguriye ibisobanuro by’inzozi Abantu bahuriye ho cangwa bakunze kurota:
Kurota wakoze impanuka.
Iyo urose wakoze mpanuka cyane cyane y’imodoka ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.
Kurota uri kubyara.
Kubyara mu ndoto bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu. N’iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo y’umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara bisonura ko hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko ituraga imishwi.
Kurota uzengurutswe n’abantu benshi.
Ibi bisobanurwa hakurikije ubuzima bwa buri munsi bwa nyir’ikurota. Niba watewe ubwoba bwinshi bw’abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe n’abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa. Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo uzibyaze umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo gikundi bigaragaza ingano y’ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje. Kurota uzengurutswe n’inyamaswa bigira igisobanuro bitewe ni’zo nyamaswa izo arizo. Iyo ari inka uba ugiye guhura n’ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye guhura n’inyatsi, iyo ari inshishi n’amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga bishaka kukugirira nabi.
Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.
Gusobanura izi nzozi bisaba kureba ubuzima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari mu marira atabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n’ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n’igihe biba byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.
Kurota wikubita hasi uturutse hejuru.
Ibyo bishobora gusobanura ko utinya kugira igihombo mu mishinga yawe. Niba warigeze kugira ikibazo ntihagire ukurengera izo nzozi zishobora kukugaragariza ubwoba bwo kumva ko ntawe ukwitayeho. Nanone bisobanura kugwa no kunamuka hamwe no gutsindwa n’ibigeragezo, ni kimwe no kurota ugwa mu mwobo. Kurota uva hasi ukazamuka hejuru akenshi bisobanura kwaguka mu buryo bw’umwuka no gukura kw’impano. Kurota wurira igiti cyangwa uzamuka escalier bisobanura kuzamuka mu ntera.
Kuba wambaye ubusa bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n’Imana.
Kurota warohamye.
Cyane cyane umuntu arota atyo iyo afite ibibazo bizamugora kubyikuramo. Icyo gihe rero uba ufite ubwoba bw’uko ushobora kunanirwa n’ako kazi kagutegereje. Nanone bisobanura kuzabiranywa n’ibigeragezo ukarengerwa n’isayo agahinda gasaze. Kurotera umuntu ari mu mazi yatobamye asa nabi nabyo bivuga ko hari ibyaha ari kwivurugutamo.
Kurota ukuka amenyo yose.
Ubundi amenyo ni ikimenyetso cy’ubuhangange n’inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw’ikintu runaka wari ukomeyemo.
Kurota ushikirizwa ubutumwa.
Gushy ikirizwa ubutumwa utiteguye bishobora kugushimisha ,kugutenguha cyangwa kugukomeretsa. Urugero rwa hafi ni urwo gutekereza ibisubizo by’ibizamini bishobora kandi gusobanura ko hari umuntu uhora wifuza kubona udaherutse.
Kurota wabonye amafaranga.
Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka kuzashira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye, ibyo akunda n’ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.
Kurota uri ku igare bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw’ivugabutumwa byose biterwa n’ibyabanje ndetse n’ibyakuriye muri izo nzozi.
Oh my goodness! a tremendous article dude. Thank you Nonetheless I am experiencing difficulty with ur rss . Don’t know why Unable to subscribe to it. Is there anyone getting identical rss problem? Anybody who is aware of kindly respond. Thnkx
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Oh my goodness! a tremendous article dude. Thank you Nonetheless I am experiencing difficulty with ur rss . Don’t know why Unable to subscribe to it. Is there anyone getting identical rss problem? Anybody who is aware of kindly respond. Thnkx