Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yiyemeje guhangana nabashumba bo muri Eklezia Gatolika.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/06/2023, saa 4:30pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yiyemeje guhangana avuye inyuma n’abashumba bakuru bo muri Eklezia Gatolika basanzwe bari mu gihugu ayoboye cya RDC.
Ni ijambo, Perezida Félix Tshisekedi, yavuze tariki 25/06/2023 ubwo yari muri misa yo kwizihiza isabukuru ya Musenyeri Bernard Kasanda yabereye mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasai-Oriental.
Umukuru w’igihugu Perezida Félix Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko itorero/idini rifite inshingano zinini zogufasha guverinema.
Ati: “Nizera ko guverinema hamwe n’idini by’umwihariko Eklezia Gatolika, bifite inshingano, mbisubiremo neza ‘inshingano’ ni devoire cangwa home work, yo gukorana, kugendera hamwe. Nko muri iki gihe twitegura amatora, itorero rikwiye gukorera mu Banyekongo, ribiba urukundo, ubumwe n’uburinganire.”
Perezida Tshisekedi yavuze ko ariko aba bashumba batandukiriye inshingano zabo, baca Abanyekongo mo ibice.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi, yateguje aba bashumba ko azabarwanya, atitaye ku bo ari bo. Ati: “Nzarwanya nta kuzuyaza Umunyekongo wese uzahungabanya umutekano n’ituze by’igihugu. Sinzita ku byo abantu bazabivugaho: guhohotera ikiremwamuntu, kwambura ubwisanzure.”
Tshisekedi atangaje aya magambo nyuma y’aho inama y’abepisikopi muri RDC, CENCO, itangaje ko imyiteguro y’amatora muri iki gihugu iri kugenda nabi, bityo ko ifite impungenge ko hazaba imvururu mu gihe hatagira igikosorwa.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.