Umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa AU yanenze guverinema ya Perezida Félix Tshisekedi yanze kuganira na M23.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/06/2023, saa 1:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umukuru wa Komisiyo y’ubumwe bw’Umuryango wa AU( Afrika yunze ubumwe), Moussa Faki Mahamat, yanenze guverinema ya Republika ya Demokarasi ya Congo, iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kuba yaranze kwicarana ngo ikirane Ikiganiro n’umutwe w’inyeshamba wa M23.
Uyu muyobozi mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasabwe kuvuga aho iyi komisiyo ihagaze kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23 mu burasirazuba bwa RDC.
Faki yasubije ati: “Uburasirazuba bwa RDC bufite ibibazo kuva mu binyejana byinshi birenga bibiri. Hari imitwe yitwaje intwaro myinshi, imitwe y’abagizi ba nabi. U Rwanda ruvuga ko aba-FDLR, abasize bakoze Genoside basigaye, bibera muri RDC, bamwe bashyizwe mu gisirikare cy’igihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.”
Kuri RDC, uyu muyobozi yagize ati: “Congo ku ruhande rwayo ivuga ko hari ubufasha butaziguye u Rwanda ruha M23. Ni urugero rw’icyo twita intambara zifashisha izindi mbaraga.”
Faki yavuze ko ikibazo gihari ari uko ubutegetsi bwa RDC bwanze kuganira na M23. Ati: “Kimwe mu bibazo bihari ni uko Leta ya RDC yanze kuganira na M23, iyifata nk’umutwe w’iterabwoba. Gusa iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo mu mishyikirano ya Nairobi.”
Yavuze ko amahanga amwe n’amwe n’imiryango mpuzamahanga yamaze kugaragaza uruhande ahagazemo muri iki kibazo, gusa komisiyo ya AU yo ibona uburyo bwatuma igisubizo kiboneka ari ibiganiro.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.