Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Abantu bagera kwicenda (9), nibo bemejwe ko bicwe bagabweho igitero hafi numujyi wa Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 09.05.2023. Saa 1:20 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mungu, tariki 07.05.2023, mugace ka Mai-Ndombe, hishwe abantu icenda(9), nimugihe bari bagabweho igitero.
Muraka gace hagize igihe havugwa ko haramakimbirane yabaturage bo mumoko abiri bakaba bagize igihe bicana bivuye kubutaka nimugihe ubwoko bumwe buvuga ko ubutaka ari ubwabo abandi ati twese tugomba gusangira kuko Igihugu aricacyu.
Abashinzwe umutekano muriki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, bo muri ako gace nabo ubwabo bemeza ko ayamakimbirane ashingiye kubutaka kandi ko agize igihe kinini, gutora umuti bikaba byarabaye ndanze!!
Umuryango mpuzamahanga wa Human Rights Watch(HRW), uheruka gushira icegeranyo ahagaragara ko murako gace abantu bamaze kwicwa bivuye kurayo makimbirane barenga 300 abandi ibihumbi mirongwitanu(50), bahunze bata izabo muruyu mwaka ushize wa 2022.
Intambara zamoko muriki gihugu ca Republika ya democrasi ya Congo, zizwi hirya nohino muriki gihugu dore ko n’a Président Félix Antoine Tshisekedi, ubwe aheruka gutangaza ko intambara zibera muri Kivu yamajy’Epfo, arintambara ziva kubahinzi naborozi.
Gusa ibyo Muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, bisa nibitandukanye nibibera muri Mai-Ndombe, kuko ubwoko bw’Abatutsi, bwicwa nandi moko babaziza ko ari abashitsi kubutaka bw’aCongo Kinshasa.
Ikindi nuko banyaga Inka zabo ngo kuko baje kororera mugihugu kitari icyabo, nimugihe bababwira ko bagomba gutaha i Rwanda nkuko bivugwa namoko aturiye Kivu yamajy’Epfo, muraya moko harimo Ababembe, Abanyindu nab’Apfurelo ndetse rimwe narimwe bikoreshwa nabo m’Ubwoko bwa Bashi baturanyeho igihe kirekire nabamwe murayo moko tuvuze haruguru, ibikandi nabamwe mubayobozi bayoboye iki gihugu babija inyuma.
Abasesenguzi benshi bavuga ko leta ya Kinshasa, igira ubushake buke mugukemura amakimbirane abarihagati yabaturage babo:
Bwana Bravo Ndakize, yagize ati : “Leta ya Kinshasa, niyo nyiribayazana w’intambara zose zibera imbere mugihugu, kuberako badakoresha itegeko muguhana abazana amagambo akurura urugomo. Ntamuntu numwe ubahejuru yitegeko, igihe amategeko akoreshejwe muri Congo, nokunyaga Inka z’Abanyalulenge bizarangira.”
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.