Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Ibihugu bihuriye mumuryango w’ubukungu w’Afrika y’amajyepfo (SADC) kumunsi w’ejo hashize bemezanije kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 09.05.2023. Saa 6 :35 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ejo tariki 08.05.2023, muri Namibie, hateraniye inama ihuza ib’ihugu bigize umuryango wa SADC, muriyo nama banzuye ko uyumuryango ugomba kohereza ingabo zawo muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, kuja guhasha imitwe y’inyeshyamba irwanya leta ya Kinshasa .
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC yabereye murwa mukuru Windhoek wa Namibia, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu benshi, barimo na Président Félix Tshisekedi wa Republika ya Democrasi ya Congo.
Iyi nama yayobowe n’umukuru wakanama gashinzwe umutekano muruyu muryango ndetse akaba areba nigisirikare na politiki muri SADC uyu ni President wa Namibia Hage Geingob.
Abategetsi bo mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Congo Kinshasa, Tanzania, Angola, Malawi na Zambia, hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa SADC, aba nibo bayitabiriye.
Mu itangazo, aba bategetsi bavuze ko bahangayikishijwe cyane nuko muri Congo Kinshasa hakomeje kurangwamo numutekano muke cane mu burasirazuba bwa RDC, ndetse bamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, irimo nabarwanira ukubaho kwabo nababo aribo M23.
Ubwo abakuru bakarere ka Africa y’iburasirazuba bateraniraga i Bujumbura tariki 06.05.2023, Président Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha ingabo zirwanira ukubaho kwabo nababo M23.
Ibi bituma abasesenguzi benshi bavuga ko kugarura amahoro muri Congo Kinshasa ari urugamba ruzafata imyaka myinshi.
Ubwo abategetsi, ba EAC bahuriye i Bujumbura, banzuye ko imitwe yose yitwaje intwaro irwanya leta ya Kinshasa ihagarika imirwano ntayandi mananiza.
Mukwezi kwa 12 umwaka wa 2022, ingabo zo mu muryango w’Afrika y’Iburasirazuba zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC, ahanini kwari ukuja kugarura amahoro muraka gace.
Imirwano ikaba yarubuye ahagana mumpera z’umwaka wa 2021, aho ingabo za M23 zahise zitangira guhangana nihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa mubice byo muburasirazuba bwa RDC, abantu hafi miliyoni imwe barahunze bata ingo zabo muriki gihugu.
Gusa iki cyemezo cya SADC cokohereza ingabo zabo muri RDC bisa nibyabaye mukwezi kwa 11/2013, ubwo M23 yatsinzwe n’umutwe w’ingabo za ONU ugizwe n’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
Umwe mubasirikare ba M23, yabwiye MCN, ko ntambaraga zenda kuzahungabanya M23 ngo kuko bahagaze neza kandi ko barwanira uburenganzira bwokwirwanaho, nguzaza wese biteguye kumurwanya kandi nguzi icyo arwanira ntatsindwa maze asoza avuga ko “Ibyari kera sibyo byubu.”
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.