Kuruyu wa Gatandatu, Abakuru bibihugu bahuriye i Bujumbura m’Uburundi, kukibazo c’Umutekano muke muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 07.05.2023. Saa 1:55 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wagatandatu abakuru bibihugu bahuriye i Bujumbura m’Uburundi, aho barimo baganira kukibazo c’Umutekano muke uri Muburasirazuba bwa RDC.
Mubyibanzweho cane muribi biganiro hasabwaga ko intambara ivugwa muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, irangira vuba.
Intambara ivugwa muri RDC, ikaba irihagati y’Ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC) numutwe wa M23, urwanira ukubaho kwabaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baturiye Kivu y’Epfo n’iyaruguru.
Muriyo nama, bashize umukono ku masezerano y’amahoro, umutekano n’imigenderanire mu gihugu ca Congo no mu karere.
Président Evariste Ndayishimiye, arinawe uhagarariye umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC), yavuze ko yizeye ko iyo ntambara ikwiye kurangira vuba ntayandi mananiza. Ku bwiwe, Yasabye Abanyecongo gufatira akarorero ku kahise k’Uburundi, aho ibihe by’intambara bwaciyemwo ariko ubu ngobikaba byararangiye.
Naho President Félix Tshisekedi, mwijambo rye yongeye kwibasira igihugu c’u Rwanda ko gifite uruhari muntambara iri mugihugu cye, aho yavuze ko rufasha M23. Urwanda ntirurigera rwemera ibyo leta ya Kinshasa ibarega. Ico bikoze, Edouard Ngirente, Minisitiri w’intebe wu Rwanda, ntiyahawe ijambo muribyo biganiro nkuko tubikesha Radio France 24.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye we, Antonio Guterres, yahamagariye abayobozi ba Afrika kongera ingufu mu guharanira amahoro mu burasirazuba bwa RDC, maze ashinja imitwe yitwaje intwaro muribyo bicye kwibasira abaturage bakababuza amahoro, asaba Afrika guhaguruka bakarwanya ikibi.
Muribi biganiro, bikaba byari byitabiriwe nabayobozi batandukanye harimo numunyamabanga mukuru wa L’ONI, Antonio Gouterres harimo Kandi na President Evalist Ndayishimiye w’Uburundi, President Faustin Archange Tuadera, wa Centrafrique, uwahoze ari umukuru w’igihugu ca Kenya akaba ari nawe muhuza wibiganiro byamahoro n’umutekano muburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi yaCongo Uhuru Kenyatta, umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Umukuru w’igihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, Wycliffe Musalia Mudafadi, Minisitiri w’intebe wa Kenya, Minisitiri w’intebe wu Rwanda, Edouard Ngirente, Moussa Faki Mahamat, arinawe Président wa UA, Visi President wa Tanzaniya Philip Mpango, Minisitiri wa leta ya Angola Adão Francisco Correia De Almeida, harikandi n’abaserukira amashirahamwe mpuzamahanga mu Burundi, n’abandi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Dr. Ngirente ntabwo ari Ministre w’ububanyi n’amahanga ahubwo ni Premier Ministre wURwanda