Hatanzwe umucyo ku iturika ry’ibikoresho by’itumanaho byishe benshi abandi barakomereka muri Libani.
Abantu 20 nibo bahasize ubuzima abandi 450 barakomereka, nyuma abakora ubutabazi bwihuse bateraniye ahabereye icyo gikorwa mu mujyi wa Sidon, mu majyepfo ya Libani.
Minisiteri y’ubuzima yo muri Libani yemeje aya makuru, aho ivuga ko abantu 20 bapfuye abandi 450 bakomeretse, kandi ko harimo abakomeretse bikabije mu iturika ry’ibikoresho by’itumanaho.Ivuga ko ari ibikoresho by’umutwe wa Hezbollah byaturikiye mu nkengero zo mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Beirut, mu kibaya cya Bakaa no mu majyepfo ya Libani, ahazwi nk’indiri z’uwo mutwe.
Bivugwa ko bimwe mu byaturitse byabaye mu gihe barimo bashyingura abantu 12 abo minisiteri y’ubuzima ivuga ko bishwe ubwo ibikorwa by’itumanaho by’umutwe wa Hezbollah byaturikaga ku nshuro ya mbere ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, itariki ya 17/09/2024.
Nyuma uyu mutwe wa Hezbollah waje gushinja Israel kuba ari yo yabagabyeho icyo gitero, ariko kugeza ubu ntacyo Israel irabivugaho.Ibyo bibaye mu gihe Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yari aheruka gutangaza icyiciro gishya mu ntambara.
Uyu Minisitiri w’ingabo wa Israel yavuze ko Israel irimo ‘gufungura icyiciro gishya mu ntambara’ ndetse ko ingabo zabo zirimo kwi mukira mu majyaruguru zibanjye kubanza ku himurira ibikoresho byagisirikare.”
Igisirikare cya Israel kikaba cyaremeje ko umutwe w’ingabo uheruka kurwanira muri Gaza woherejwe mu majyaruguru.Mu gihe Hezbollah yo ivuga ko ibyo iri gukora biri mu buryo bwo gufasha umutwe wa Hamas nayo ifashwa na Irani, umutwe ufashwe na Israel n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi nk’umutwe witerabwoba.
Ku wa gatatu, ibiro byitangaza makuru bya Hezbollah byatangaje urupfu rw’abarwanyi 13 bayo, barimo n’umuhungu w’imyaka 16, kuva icyiciro cya kabiri cy’ibuturika cyaba. Ibyo biro byanavuze ko uwo mutwe warashe ku ngabo za Israel ziherereye hafi y’umupaka no mu gace kigaruriwe na Israel kazwi nka Golan Heights, urasa za rokete mu birindiro by’iz’ingabo za Israel zikoresha imbunda za rutura.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko ibisasu hafi 30 byambukiye muri Israel biva muri Libani ku wa gatatu, biteza inkongi y’umuriro ariko ntibyagira uwo bikomeretsa.Cyavuze kandi ko indege z’intambara za Israel zarashe ku barwanyi ba Hezbollah mu majyepfo ya Libani. Ibisigazwa by’icyombo cyo mu bwoko bwa ICOM, nyuma y’iturika mu nzu iri mu nkengero y’umujyi wa Baabek, mu kibaya cya Bakaa, mu majyaruguru ya Libani, ku itariki ya 18/09/2024. Ibyo bituruka byishe abantu byo ku wa gatatu ni ikindi gisebo kuri Hezbollah ndetse gishobora kuba ari ikimenyetso ko umuyoboro w’itumanaho wayo wose ushobora kuba warinjiriwe na Israel.
Ibi byanatumye abanya-Libani benshi bagwa mu kantu ndetse bagira n’uburakari, nyuma y’uko ibikoresho by’itumanaho bibarirwa mu bihumbi byaturikaga icyarimwe. Ibi bikoresho ngo byaturitse habanje kugaragara ubutumwa bwanditse kuri ibyo bikoresho bibwiraga ko buvuye ku mutwe wa Hezbollah.
MCN.