Mikenke: Hatanzwe umucyo ku wasanzwe yapfiriye mu nzu iwe.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19/09/2024, yasanzwe yaguye mu rugo iwe, mu Mikenke ho muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri ibi bice byapfiriyemo uyu mugabo, buvuga ko yishwe n’inzoga.Ubu buyobozi bwanavuze ko uyu wapfuye yari uwo mu bwoko bw’Abashi kandi ko yarasanzwe akora akazi ko gupagasa(gukora).
Nk’uko bubivuga uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Katembela yanyoye inzoga yitwa Sapilo, ikaba izwiho ubukana bwinshi ari nabyo bya muviriyemo kubura ubuzima. Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 18/09/2024, muri ibi bice byo muri Grupema ya Basimukindji 1, Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga byari byapfiriyemo abantu babiri, bigakekwa ko bishwe n’inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Ninyuma y’uko ku manywa y’uwo munsi basanze aho bapfiriye ku musozi.
Kimweho, muri iyi teritwari ya Mwenga habarizwa Inyeshamba nyinshi, harimo iza Maï Maï n’izi komoka i Burundi, nka FNL iyobowe na General Aloys Nzabampema, Red Tabara n’indi.
MCN.