Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Abagenzi baca inzira ya Kobero mu Burundi, baratabaza.
Bikubiye mu butumwa bwanditse bwahawe MCN buvuga ko abagenzi banyura i Kobero ku mupaka uhuza u Burundi na Tanzania, ahanini ku Banyamulenge bari mu kuvanwa mu bandi bagenzi bakanyagwa ibyabo, ndetse bakanahohoterwa.
Ni ubu butumwa bwatanzwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03/09/2024, buvuga ko inzira ya Kobero yabaye nyamurahirwa ku Banyamulenge uyicamo wese ahura na kaga.
Bugira buti: “Inzira ya Kobero yabaye mbi, nta munyamulenge uyicamo ngo bareke ku munyaga, wa ba ufite ibyangombwa cyangwa utabifite. Muri make twabaye igishoro.”
Ubu butumwa bunavuga kandi ko Abanyamulenge bari mu kuvanwa mu bandi bagenzi, hanyuma bakadidibuzwa amagambo yo kubashyiraho iterabwoba, bityo bakabanyaga utwabo.
Kimweho, ngo abafite ibyangombwa nti banyagwa kimwe n’abatabifite, kuko abatabifite, usibye kubanyaga bahatwa n’ibiti byinshi.
Ibi biba kubanyuze iyi nzira bakoresheje imodoka cyangwa moto.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko nta munyamulenge urahicirwa usibye gusa ko banyagwa ibyabo, kandi bukavuga ko babikorerwa n’Imbonerakure hamwe n’igipolisi cy’iki gihugu.
Umupaka uri kuvugwa aha ni uwa Kobero, uhuza iki gihugu cy’u Burundi na Tanzania, ukaba uherereyehe mu Ntara ya Muyinga, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cy’u Burundi.
MCN.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.