Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, abakora uburaya bahawe amasomo akomeye.
September 19, 2024
Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Havuzwe amakuru mabi y’umugore utwite wiciwe mu bice by’i Goma.
Umugore utwite, yiciwe i Goma mu nkambi ya Bulengo, n’abandi bantu babiri bo barakomereka, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Tariki ya 01/09/2024, nibwo uyu mudamu yishwe kandi yicwa arashwe n’umurwanyi wo muri Wazalendo izwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Mu makuru Sosiyete sivile yo yatanze avuga ko uriya mugore ko yishwe nyuma y’uko hari indi mirambo itatu yabonetse mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, hafi y’inkambi ya Bulengo yiciwemo uri mugore.
Nyuma yuko uyu mudamu arashwe akaza kwitaba Imana, abandi bantu babiri bari aho hafi barashweho, barakomereka.
Ubwicanyi bukorerwa abasivile mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, bugenda burushaho gufata intera umunsi ku munsi.
Aya makuru twahawe n’abaturage baturiye ibyo bice, avuga ko uriya mudamu wishwe arashwe, yazize ko yanze guha Umzalendo amafaranga yarimo amusaba, mu kuyamwima, niko guhita amurasa arapfa.
Itangazo umutwe wa M23 washize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 02/09/2024, ryashinjaga igisirikare cya leta ya Kinshasa n’abambari bacyo ko kiri inyuma y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile i Goma no mu makambi akikije uyu mujyi.
Iri tangazo rya M23 ryasohotse mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwarimo bushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu igera kuri 200 bavuga ko yishwe mu ntambara. Iy’i mibiri ikaba yarashyinguwe kuri Stade de l’unite iherereye mu mujyi wa Goma.
MCN.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.