Ukraine yavuze akandi gace yigaruririye ko mu Burusiya, ariko u Burusiya bugira ibindi butangaza.
Ni byatangajwe na perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko ingabo ze zafashe akandi gace ko mu Burusiya nyuma y’imirwano ikomeye ikomeje guhanganisha ingabo z’iki gihugu cy’u Burusiya na Ukraine mu karere ka Kursk.
Aka gace kigaruriwe n’ingabo za Ukraine gaherereye nko mu birometero 240 uvuye aho ingabo za Ukraine zinjiriye bwa mbere zifata umujyi wa Kursk nawo wo mu Burusiya.
Ubutegetsi bwa Ukraine bwanatangaje ko bwagabye ikindi gitero ku butaka bw’u Burusiya bakoresheje indege z’intambara zitagira abadereva.
Hagati aho, abategetsi bo mu Burusiya batangaje ko batangiye gushyiraho amazu i Kursk yo kubamo kugira ngo azafashe kurinda abaturage babo mu gihe ingabo za Ukraine zabagabaho ibitero.
Ndetse na minisiteri y’ingabo y’iki gihugu cy’u Burusiya yavuze ko ingabo zabo zafashe agace ka Mezhove mu Burasirazuba bwa Ukraine mu karere ka Donetsk. U Burusiya bwanavuze ko igitero cya Ukraine ku butaka bwacyo cyahagaritswe bityo ko nta gikuba cyacitse.
Iyi Leta y’u Burusiya yashimangiye ivuga kandi ko kuba Ukraine yarinjiye ku mupaka wayo mu minsi mike ishize irangije yigarurira agace kamwe, byasaga n’agatego bateze ingabo za Zelensky kugira ngo ingabo z’u Burusiya zibone uko zinjira mu kandi karere ko mu murwa mukuru wa Ukraine.
MCN.