Ibindi bishya byavuzwe ku mbonerakure ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko mu Ntara ya Cibitoki, mu majyaruguru y’i gihugu cy’u Burundi ko hari gukorerwa imyitozo ya gisirikare ihabwa imbonerakure mbere y’uko zoherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Abaturage bo muri iyi Ntara ya Cibitoki bo, ubwabo bahamije aya makuru, banavuga ko bafite ubwoba kubera imyitozo ya gisirikare ihabwa imbonerakure zo mu ishyaka rya CND FDD.
Bagize bati: “Imyitozo ibera ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu Ntara ya Cibitoki. Abahabwa iyi myitozo, biga kurasa imbunda, bityo twe nk’abaturage iyo twumva barasagura bidutera ubwoba.”
Bakomeza bavuga bati: “Bazamuka, bajya ku musozi wa Cishemera muri Komine ya Buganda mu myitozo yo kurasa.”
Ikinyamakuru cya Sos Media Burundi, cyanavuze ko muri uko kwiga, imbonerakure zituritsa ibisasu, birimo grenade, ibibomba no kurasa imbunda bisanzwe.
Iki gitangaza makuru dukesha iy’inkuru, cyanatangaje ko iz’imbonerakure nyuma yoguhabwa amasomo zihita zoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC ahari abandi basirikare b’u Burundi bagiye gufasha igisirikare cy’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Bamwe mu babyeyi baba bana bahabwa iriya myitozo barangiza bakoherezwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, babwiye kiriya gitangaza makuru ko bahangayikishijwe n’umutekano w’abana babo.
Bati: “Dufite ubwoba bw’umutekano w’abana bacu. Turabizi ko hari imbonerakure zagiye kurwana muri RDC ariko zitigeze zigaruka.birashoboka ko bapfuye. Rero, nk’ababyeyi biduteye ubwoba.”
Cyobikoze, abayobozi bo mu ishyaka rya CND FDD bo mu Ntara ya Cibitoki bahakana aya makuru nubwo iyi myitozo itangwa izuba riva.
Ndetse umuyobozi w’ingabo z’u Burundi ziri muri Cibitoki yavuze ko imyitozo ya gisirikare itangwa idafite aho ihuriye n’Imbonerakure.
Mu bihe byavubaha, ama raporo atandukanye, arimo nay’imiryango mpuzamahanga, yemeje ko imbonerakure ziri ku butaka bwa RDC, kandi ko zinoherezwayo ku bwinshi.
Binavugwa kandi ko hari imiryango myinshi y’Abarundi, ifite abana babo baguye mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC ariko ikabuzwa gukora ibyunamo byababo.
MCN.