Menya muri bimwe byaranze umuhango wo kurahira kwa perezida Paul Kagame.
Kuri iki cyumweru tariki ya 11/08/2024, nibwo perezida Paul Kagame w’u Rwanda yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu. Ibirori by’itabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22 kandi bose bari abo mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika.
Uyu muhango wabereye kuri stade Amahoro i Remera ho muri Kigali. Nk’uko byavuzwe ibi birori by’itabiriwe n’abaturage b’u Rwanda barenga ibihumbi 40, ni mu gihe bari bakubise buzuye kandi abashinzwe iyi stade bavuga ko iyo yuzuye neza ijyamo abantu ibihumbi 45.
Abahanzi b’abanyarwanda babanje kunezeza abaturage bari bazindukiye kuri stade baza kunganirwa na karasisi ka gisirikare kanogeye benshi.
Perezida Paul Kagame, ubwo yafataga ijambo yashimiye abaturage bamuguriye ikizere bakamutorera kongera kuyobora manda ya Kane, abizeza ko bafatanije bazagera kuri byinshi.
Muri ibi birori abakuru b’ibihugu babyitabiriye bari biganjyemo ab’ibyo mu burengerazuba bwa Afrika, ndetse habonetsemo kandi nabo muri Afrika y’i Burasirazuba .
Perezida wa Sudan y’Amajyepfo, perezida wa Kenya, perezida wa Tanzania, visi perezida wa Uganda ndetse na perezida wa Somalia.
Gusa igihugu cy’igituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi ntibyabonetse muri uyu muhango.
Paul Kagame, muri iryo jambo yashikirije abashitsi n’Abanyarwanda, yagarutse ku mutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse ashimira perezida wa Kenya William Ruto na mugenzi we wa Angola, João Lourenço ku muhate wabo bagaragaza mugushakisha uko amahoro yagaruka muri aka karere.
Ibi yabigarutseho mu gihe leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda kuba inyuma y’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ibyo iki gihugu cyagiye gihakana kenshi.
Bamwe mu baturage bitabiriye umuhango wo kurahira kwa perezida Paul Kagame bagiye bagaragaza ko bari bishimiye uyu muhango kandi ndetse bamwe bagiye bakoresha imbugankoranyambaga bagatanga ubutumwa bavuga ko bishimiye uyu munsi.
Kagame yatsinze amatora ku majwi 99.18%, nk’uko byatangajwe na komisiyo y’igihugu yarishinzwe gutegura amatora.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.