Abanyamulenge mubari bafungiwe i Bunia hari abafunguwe mu gihe abandi bagifunzwe, bazira gushingura uwari witabye Imana.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha umwe mu Banyamulenge baturiye ibice byo muri Ituri aho yavuze ko Abanyamulenge bagera kuri 4 muri batandatu bari bafunzwe bazira ibintu bidasobanutse bafunguwe, abandi babiri bakaba bigifunzwe.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo byatangiye kuvugwa ko hari Abanyamulenge b’abasivili n’abasirikare basanzwe bakorera i Bunia mu Ntara ya Ituri bafunzwe kandi ko bafunzwe mu gihe bari muri gahunda yo gushingura umusirikare nawe w’Umunyamulenge wari witabye Imana azize uburwayi, witwa Muhire Eric.
Uyu musirikare akaba yari yaguye mu gace ko muri iyi Ntara ya Ituri, kitwa Mambasa, mu gihe umuryango we wari winjiye muri gahunda zo kugira ngo ushingure.
Wabanje gutuma aba bafunzwe barimo abasirikare n’abasivili kuri Secteur kugira ngo bahabwe ibibafasha kuja gushingura, nayo iza kubaha Bon de livraison, mu gihe rero bageze kuri base ya Logistique bahita babafunga, ngo ntibizewe kandi basanzwe ari abaturage baho, abandi ari basirikare b’igihugu.
Aya makuru akomeza avuga ko bahise boherezwa gufungirwa kwa T2 wa region muri Ituri.
Bityo, ahagana mu masaha y’umugoroba w’ajoro w’ejo hashize tariki ya 09/08/2024, bane muri aba bari bafunzwe barafunguwe abandi babiri baracafunzwe, nk’uko iy’inkuru ibivuga.
Mu bagifunzwe harimo Col Richard Munyamahoro n’umusivile witwa Thiery.
Imiryango yabo, ivuga ko nta kindi bafungiwe usibye kuba ari abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Abanyamulenge bagiye bahohoterwa mu bihe byinshi ahanini mu Burasirazuba bwa RDC, mu kubahohotera ntibarabonanura kuko n’abakorera leta nabo bagirirwa nabi kimwe n’uko n’abasivili bafashwe nabi muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.