Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje intambara nshya.
Hari ku munsi mukuru w’igihugu cy’u Burusiya wabaye ku cyumweru tariki ya 28/07/2024, wo kwerekana Ingabo zo mu mazi aho yagarutse ku mishinga ya Amerika anagaragaza ko igihugu cye ko kigiye kwinjira mu ntambara nshya.
Nk’uko biri gutangazwa cyane n’ibinyamakuru byinshi byo hirya no hino ku isi, uyu munsi mukuru w’igihugu cy’u Burusiya wo kwerekana Ingabo zo mu mazi, wabereye mu gace kitwa i Saint-Petersbourg. Uyu muhango ukaba ukorwa buri mwaka muri iki gihugu cy’u Burusiya.
Bwana Vladimir Putin mu ijambo rye, yashimiye abasirikare bo mu mazi bitabariye uyu muhango, ab’u Burusiya, ab’u Bushinwa, Algeria na India, maze ababwira ko leta y’iki gihugu ko igiye guteza imbere Ingabo zirwanira mu mazi.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kwakira mu muhango mukuru wo kwerekana Ingabo zo mu mazi abasirikare bakoresha amato bo mu Burusiya, u Bushinwa ndetse n’ab’u Buhinde.”
Nyuma yaje gukomoza ku mishinga ya Amerika yo gushyira misile zifite ubushobozi bwo kugera kure mu gihugu cy’u Budage, abigereranya n’igihe cy’intambara zabayeho mu minsi yakera, anavuga ko u Burusiya nabwo bugiye gufata ingamba nshya kandi ko bwiteguye intambara nshya igiye kwaduka.
Ati: “Niba leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyira mu bikorwa iyi mishinga, tuzafata ko tutakiri kubahiriza amasezerano yo kudashyira imbunda zifite ubushobozi bwo kugera kure no mu ntera ngufi, harimo no kongera ubushobozi bw’Ingabo zacu zo ku nkombe z’amazi. Uyu munsi, iterambere ry’izi ntwaro rigeze ku rwego rwanyuma. Tuzafata ingamba zisa zo kuzikoresha, duhereye ku bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abafatanya bikorwa bayo mu Burayi no mu bindi bice by’isi.”
Mu gosoza ijambo rye, perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yashimiye igisirikare cye, cyo mu mazi kiri mu ntambara muri Ukraine, avuga ko uburyo kirwana iyo ntambara kari mu buryo bwa gitwari.
MCN.