Perezida Museveni yatanze inama ku bashaka gukora imyigaragambyo, ababwira uko bayikora kandi ikemerwa.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni w’igihugu cya Uganda akoresheje urubuga rwa x, yabwiye abashaka gukora imyigaragambyo muri iki gihugu bamagana ruswa no kunyereza umutungo wa leta, baramutse babikoze mu mahoro bagakorana na polisi ya kwifatanya na bo ariko avuga ko bo kuri ubu bagamije ikibi, kandi ko bitazabagwa neza mu nkiko.
Yagize ati: “Iyo biba gukunda igihugu, kurwanya ruswa, imyigaragambyo iteguwe mu mahoro ku bufatanye na polisi, nari kuba uwa mbere mu kwifatanya nabo. Abateguye iri ya myigaragabyo bashakaga gukora ibibi, ibimenyetso by’inkiko bizatungura benshi. Amakuru ndayafite.”
Ibi bitangajwe na perezida Yoweli Kaguta Museveni, mu gihe urubyiruko rw’Abanya-Uganda rwakoze imyigaragambyo tariki ya 23/07/2024. Iyi myigaragabyo yabereye mu bice byinshi bitandukanye byo mu murwa mukuru, Kampala.
Icyari kigenderewe gikuru muri iyi myigaragabyo kwari ukwamagana ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu, ibyaha bashinja abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu. Ibi birego bikaba byari bishingiye kuri raporo yatanzwe n’u mugenzuzi mukuru w’imari ya leta, wagaragaje ko byibuze buri mwaka Uganda ihomba miliyoni 10 z’Amashilingi, anyerezwa n’abayobozi.
Abarimo kwigaragambya basaba leta gukemura iki kibazo, harwanywa ubushomeri bwiganje mu rubyiruko, imibereho ihenze no kubura kwa bimwe mu by’ingenzi ku buzima.
MCN.