Mu gihugu cya Afrika y’Epfo abantu benshi bapfuye, barimo bazimya umuriro wadutse.
Ni ku wa Mbere tariki ya 15/07/2024, inkongi y’umuriro yandutse itwika abakozi bagera kuri 6 aho bari kuzimya uy’u muriro, mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal.
Amakuru yatanzwe n’ibiro bya bashinzwe ubutabazi muri icyo gihugu, avuga ko koko abakozi ba 6 bamaze kuvamo umwuka w’abazima kandi ko bapfuye ubwo barimo bazimya uwo muriro wadutse igihe c’isaha z’igicamunsi ku masaha yo muri icyo gihugu.
Ibi biro byanavuze kandi ko umuriro wadutse ari uwavuye mu mashyamba aherereye muri iyi Ntara ya kwa Zulu-Natal.
Kandi bavuga ko uwo muriro ushobora kuba watwitswe n’abahiga inyamanswa bitemewe n’amategeko muri ibyo bice byo mu mashyamba ya kwa Zulu-Natal.
Roland Robertson umuvugizi w’ibiro bishinzwe gutabara byihuse, yavuze ko abakozi batatu bahise bapfa muri ako kanya barimo bazimya umuriro mu mujyi wa Boston, uri mu birometro 130 uvuye mu mujyi wa Durban.
Mu gihe abandi bo baguye mu bitero aho bajanwe barembye.
Yavuze kandi ko mu batumye uriya muriro waduka ko nabo bashobora kuba baburiyemo ubuzima bwabo nyuma y’uko imirima y’abaturage yafatwaga n’iyi nkongi y’umuriro kandi ari yo bihishyagamo.
MCN.