Umuhanzi Koffi Olomide yahamagajwe kwisobanura kubyo yavuze ko M23 ikubita inshuro igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni urwego rushinzwe amajwi n’amashusho muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, rwahamagaje umuhanzi wikirangirire muri Afrika no hanze yayo kwisobanura kubyo yavuze ko igisirikare cy’igihugu nta mirwanire yacyo, ahubwo ko kiri gukubitwa inshyi.
Ahamagajwe nyuma y’uko akoze ikiganiro kuri RTNC, televisiyo y’igihugu cya RDC, mu kiganiro cyitwa “Le panier the morning show’ cyatambutse ku ya 06/07/2024.
Uretse Koffi Olomide watumijwe n’urwego rw’i gihugu muri Congo rushinzwe ubugenzuzi bw’amajwi n’amashusho CSAC(conseil supérieur de l’audiovisuel et de la communication), hanahamagajwe umunyamakuru Jessy Kabasele wari wamwakiriye muri iki kiganiro.
Uyu muhanzi ufatwa nk’igihangange gikomeye muri iki gihugu munjyana ya Rumba, yahamagajwe nyuma yo kunenga imirwanire y’ingabo za leta ya Kinshasa mu ntambara imaze igihe izihanganishije n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ubwo umunyamakuru Jessy Kabasele yabazaga uyu muhanzi kugira icyo avuga kuri iyi mirwano, yamusubije nawe amubaza, ati: “Uravuga iyihe? Akomeza agira ati: “Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa inshyi, baradukorera ibyo bishakiye.”
Umunyamakuru arongera ati: “Nibura se urabizi ko twatewe?” Koffi asubuza agira ati: “Intambara ibaho igihe habayeho kurasa, nkaba narasa nawe ukarasa, nk’uko byabaye muri Ukraine.”
Nyuma yiminsi ine iki kiganiro gitambutse, umunyamakuru Jessy Kabasele wari uyoboye icyo kiganiro, yarahagaritswe ndetse n’iki kiganiro kikaba cyahagaritswe gutambuka kuri RTNC.
Ubutumwa bw’umuyobozi wa RTNC bwatambutse ku wa Gatatu tariki ya 10/07/2024, bwa mu menyesheje ko yakoze ikosa ntiyakosora umuririmbyi Koffi Olomide, kandi ngo azi neza ko igihugu cye kiri mu ntambara cyashoweho.
MCN.