Umutwe wa M23 ugize igihe ujegeza ubutegetsi bwa Kinshasa, w’ungutse andi maboko mashya.
Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yatangaje, avuga ko muri M23 bakiriye umunyamakuru w’icyamamare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, uzwi ku mazina ya Magloire Paluku.
Ubutumwa bwa Willy Ngoma, bwa nyujijwe ku mbuga nkoranya mbaga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09/07/2024, bugira buti: “Ari hano, turikumwe nawe, kandi yadusanze kimwe n’abandi Banye-kongo badusanga.”
Kimweho ntiyagaragaje igihe uyu munyamakuru yabagereyeho, ariko amakuru y’ukuri n’uko uyu munyamakuru yamaze kugera muri M23 aho agiye kwifatanya nayo ku rwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Umunyamakuru Paluku yahoze ari umuyobozi mukuru wa radio ya Kivu 1, ikorera i Goma ahazwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Paluku kandi yigezeho no kuba umujyanama mu kuru wa madamu Sama Lukonde wabayeho minisitiri w’intebe wa RDC.
MCN.