Hamenyekanye amakuru ataravuzwe ku gitero perezida Félix Tshisekedi yateguye ku Rwanda, M23 ikiburizamo.
Amakuru avuga ko perezida Félix Tshisekedi yateguye gutera u Rwanda mu mpera z’u mwaka w’ 2021 ubwo yakusanyaga abasirikare bakuru mu ngabo ze, ababaza icyakorwa kugira ngo azamure igikundiro muri rubanda, ni mu gihe yari agiye kwinjira mu mwaka umuganisha gutegura amatora.
Ay’amakuru anavuga ko ubwo yahuraga n’aba basirikare ndetse no mu zindi nzego nk’uru z’igihugu bari bamwijeje gufata u Rwanda mu gihe kitageze ku mezi atanu, ndetse byibura ibice bimwe na bimwe by’u Rwanda bikaba byamaze gufatwa mu gihe rwarimo rwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (Chogm).
Muri icyo gihe ingabo zari mu Burasirazuba bwa RDC zahise zongerwa, hagurwa n’ibikoresho bishya zigomba kwifashisha.
Umuvugizi w’ungirije wa leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yatanze muri icyo gihe ku kinyamakuru cya IGIHE yavuze ko ingabo 15,000 ari zo Tshisekedi yari yahaye misiyo yo gutera u Rwanda.
Yagize ati: “Ni ukuri, hariya ku mupaka hari ingabo hafi ibihumbi 15. Ntabwo ari ibanga icyo gitekerezo cyari gihari, ni nayo mpamvu wenda imirwano ikomeza. Wenda icyo cyizere kiracyahari.”
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mugambi, RDC yahise itangira kwegera indi mitwe y’itwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC iherereye kuri FDLR, Maï Maï Nyatura n’indi, ihabwa ibikoresho birimo imbunda n’amasasu n’imyambaro y’igisirikare.
Rero mu kiganiro Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23 aheruka kugirana na BWIZA TV, ari nacyo dukesha iy’inkuru, yahishuye ko uwari wahawe misiyo yo gutera u Rwanda ari Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, usanzwe ari Guverineri w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.
Kazarama yasobanuye ko uyu musirikare Peter Cirimwami yabaye umutoni ukomeye kuri perezida Félix Tshisekedi nyuma y’uko amu meneye amabanga ya Joseph Kabila wahoze ari perezida wa RDC.
Anamubwira ko kugira ngo umugambi wo gutera u Rwanda ugererweho ari uko biyambaza FDLR imaze igihe ikorana n’igisirikare cya FARDC.
Yagize ati: “Cirimwami yabwiye Tshisekedi ati ‘nziranye na FDLR nazikuzanya, na Wazalendo nayitabaza tukajya kurasa u Rwanda.’ Tshisekedi yaramubajije ati ‘mwabishobora’? Undi ati ‘yego.’ Cirimwami yaramubwiye ati ‘nimbikora muzampemba kuba Guverineri wa Kivu Yaruguru.”
Kazarama yakomeje avuga ko Gen Peter Cirimwami na brigade zitatu za FARDC na FDLR berekeje mu birunga bitegura kurasa u Rwanda, gusa bahurirayo na M23 yabarashe birangira umugambi upfubye.
Ati: “Yaraje n’ama brigade atatu, gusa Imana y’u Rwanda ntabwo ijya iryama. Nk’umusirikare narabirebye ndanabikurikira, bageze mu birunga hariya hejuru bakubitaniramo n’ingabo za M23 zari ziryamiye amajanja. Baza gutera u Rwanda icyo gihe hariho Chogam, baraza ngo baburizemo amahanga yose yekuza, kubera intambara. Bakubitanye n’ingabo za M23 zari mu mashyamba, ndetse Ingabo za FARDC zimwe zinafatwa matekwa.”
Colonel Kazarama yunzemo ko umugambi wa Fardc na Cirimwami wari uyoboye ibikorwa byayo bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru ukimara gupfuba ari bwo ingabo za RDC zatangiye kugenda zirasa ibisasu mu kinigi ho mu karere ka Musanze.
Uyu musirikare avuga ko kuba Tshisekedi yarapanze gutera u Rwanda byatewe n’ibihugu bikomeye byamusabye gushwana na rwo, kuko ngo byabonaga inyungu bikura muri RDC bitazongera kuzibona kubera rwo.
Kiriya gitangaza makuru cyanavuze ko Tshisekedi ubwo yapangaga gutera u Rwanda yari yizeye umusaada w’imitwe ya P5 na Rud Urunana irwanya leta ya perezida Paul Kagame ndetse n’ubw’ibihugu bya Uganda n’u Burundi byari bimaze igihe bidacana uwaka n’u Rwanda, gusa iyo gahunda iza kwicwa n’uko u Rwanda rwahise rutangira kuzahura umubano warwo n’ibi bihugu, ruherereye kuri Uganda.
MCN.