Ibyigiwe mu nama y’abahinzi n’aborozi, ahari ngo byagira icyo bifasha impande zombi, muri Bibogobogo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni biganiro bya baye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19/06/2024, bibereye ahitwa mu Rurimba ho muri Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Amakuru y’ibanze avuga ko ibi biganiro byitabiriwe n’abaturage benshi baturiye uduce twinshi turi mu nkengero za Rurimba, hari nka bavuye ku Murara, Kavumu n’ahandi.
Igihe c’isaha ya saa ine z’iki gitondo nibwo iy’i nama yateranye, kandi yagiriye icyicaro kwa Chef Tito, mu Rurimba.
Muri ibi biganiro abungeri b’inka basabye ko abahinzi ba bemerera bakaragira Inka zabo mu bisambu, ni mu gihe imisozi kuri ubu y’umye cyane, ndetse Inka zikaba zifite inzara idasanzwe, aho ndetse zimwe ziri gupfa zishwe no kubura ibyo zirishya.
Amakuru akomeza avuga ko abahinzi bemereye abungeri kuragira Inka zabo mu bisambu ariko bakirinda kuragira mu bisambu bito, basabwe kujya baragira mu bisambu bikuze, ibyo abungeri batarimo kumva.
Nk’uko byasobanuwe n’abungeri bavuze ko ibisambu bikuze bidashobora guhembura Inka zishwe n’ubugandazi ko hubwo bo bashaka kuziragira mu bisambu bivanwemo imyaka vuba.
Nyuma abachef baje gusaba impande zombi ko iki cyicaro cyimurirwa ku wundi munsi, mu rwego rwo kugira ngo abahinzi n’aborozi babanze bongere kuja kwiyumvira; kimweho Abapfulero bo ku Murara basabye abungeri kuja gushakira ubwatsi bw’inka mu bice byiwabo. Kandi bababwira ko hari ubwatsi ndetse ko hari n’ibisambu boragiramo Inka zabo.
MCN.