Umuntu wari wapfuye baramushinguye mu gihugu cy’u Rwanda yagaragaye mu ruhame ari muzima.
Ni byabereye mu karere ka Ruhango, mu Mulenge wa Bweramana, akagari ka Gitisi, mu gihugu cy’u Rwanda, nk’uko iy’inkuru tuyikesha igitangaza makuru cyo mu Rwanda cya BTN TV.
Iki gitangaza makuru kivuga ko cyahawe aya makuru n’abamwe bo muryango w’uwari witabye Imana akaza kugaragara mu ruhame ari muzima, aho bumvikanye batanga buhamya bugira buti: “Umugabo witwa Hakizimana, yari mu Mayaga, yagiye gupagasa; yari yagiye ku wa kane, ntitwamenya amakuru ye yaho yagiye. Ku wa Gatandatu batubwira amakuru ko yapfuye aguye mu mazi.
Umugore we n’ababyeyi be bagiye gushaka ngo barebe ko bobona aho yaguye barahebura.”
Iyi nkuru igakomeza ivuga ko ku Cyumweru nibwo bagiye ku mushaka kandi; haza amakuru avuga ko umurambo we wajanwe mu buruhukiro bw’i Nyanza. Nyuma baza guhamagara ngo tuzaje kuzana umurambo tuwushingure.
Rero ku wa Mbere tariki ya 06/05/2024 nibwo bacukuye imva ahagana isaha ya saa kumi nebyiri n’igice zo kuri uwo wa Mbere, baramushingura. Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bagiye kubona babona wa Mugabo araje kugeza n’ubu arikumwe nabo mu muryango we nk’uko abo muri uwo muryango babibwiye kiriya gitangaza makuru.
Ubu buhamya bukomeza buvuga ko abo mu muryango w’u wari wapfuye bagiye gukoresha ibizamini byose bishoboka by’u murambo; Igitangaje n’uko bongeye kubona uwari wapfuye ndetse baramwishingurira ariko kuri ubu ni muzima.
Kimweho bamwe mu baturage baturiye ibyo bice bavuze ko ubuyobozi bw’i bitaro bya Nyanza bishobora kuba byarabahaye umurambo utariwe. Ariko uyu muyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Sp Dr Samuel Nkundibiza yatangaje ko ahamya neza ko batanze umurambo nyawo, ngo kuko abo mu muryango we babanje kwemeza ko ari uwabo.
Gusa kuri ubu inzego zishinzwe umutekano zatangiye gukurikirana icyo kibazo.
Abaturage bo bari mu rujijo bari baza ko koko bahawe umurambo wanyiribwite, cyangwa ni ba ari igitangaza cyabaye uyu mugabo akaza kuzuka nyuma y’uko yari amaze umunsi umwe apfuye.
MCN.