Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zasezeye mu gace kamwe kari i Baraka maze ibibanza zarimo zibishikiriza ubuyobozi bw’Itorero rya Méthodiste Libre.
Ni ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 06/05/2024 ni bwo mu gace gaherereye i Baraka, ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo habaye umuhango wo gusezera kwa MONUSCO ikaba igiye kwerekeza mu bihugu yaje ivamo, nk’uko ay’amakuru yatanzwe n’abaturiye ibyo bice.
Umuhango wo gusezera kwa MONUSCO witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo n’abasirikare, polisi ndetse n’ubuyobozi bwa leta hari kandi n’abahagariye intara ndetse n’abayobozi baza teritware ya Fizi na Uvira.
Uyu muhango wabereye neza mu gace kitwa Mushimbakye hafi na centre ya Baraka, ni nako gace karimo ibirindiro by’ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO kuva umwaka ushize ndetse na mbere yaho izi ngabo zari zihamaze igihe.
Ubwo iz’ingabo za Monusco zakoraga umuhango wo gusezera ubutaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo zavuze ko ibibanza barimo bya Mushimbakye ko babisigiye itorero rya Méthodiste Libre, nk’uko n’ubundi ibi bibanza bari barabiheshejwe n’iri torero.
Kimweho n’ubwo basezeye ariko bamwe mu bayobozi Babanyekongo bavuze ko batizera neza ko Monusco yova ku butaka bwa RDC, nk’u muyobozi wa centre ya Baraka, bwana Jaques M’mbocwa Hussein yatangaje ko atarumva ko Monusco yova ku butaka bw’igihugu cyabo, avuga ko ahubwo ko we atekereza ko izi ngabo zigiye kuja mu kandi gace ariko ko ku butaka bwa Congo.
Ariko avuga ko biteye umunezero kubona Monusco ivuye ku butaka bw’iki gihugu.
Ati: “Dufite umunezero mwinshi wo kubona ingabo za Monusco zipakiye imizigo yabo, bakaba bagiye gusubira iwabo.”
Kuri uyu wa Kabiri, Monusco yazindukiye mu bikorwa byo gusibura umuhanda wa Baraka-Uvira, kugira ngo bizabafashe kugenda amahoro ni mu gihe uwo muhanda wari warangirijwe n’imvura imaze igihe igwa ari ninshi muri ibyo bice.
Aha mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo Monusco imaze kuva mu birindiro byinshi, birimo Kamanyola (Walungu), Bunyakili (Kalehe), ni bya Kavumu ho muri teritware ya Kabare.
Aha gisigaye ingabo za Monusco ni muri Minembwe na Mikenke, ku mpamvu z’imihanda mibi nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa Monusco.
Kugenda kwa MONUSCO iva mu gihugu cya RDC biri mu masezerano yasinywe hagati y’u butegetsi bwa Kinshasa n’umuryango w’Abibumbye (oni).
MCN.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.