Umuryango w’Abibumbye, mw’ishamyi ryabo rishinzwe kw’ita ku biribwa (PAM), ririmo gutabariza abasivile ba Banyekongo, bakomeje guhangayikira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ir’i shami rya vuze ko byi buze ko hakanewe miliyoni 543 z’amadori y’Amerika, yo kugoboka Abaturage ba Banyekongo barimo guteseka, kubera inzara ahanini itegwa n’intambara zurudaca zayogoje iki gihugu.
Banavuze ko iyo nkunga igomba kuzaboneka mu kwezi gutaha, muri uy’u mwaka w’2024.
Ubu butabazi busabwe mu gihe intambara yongeye kuremera hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, harimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, aho abaturage barimo gupfa ku bwinshi bicwa n’intambara ndetse n’inzara, abandi bagahunga.
Nimurizo mpamvu rero uy’u muryango w’Abibumbye mu ishamyi rishinzwe ibiribwa kw’Isi, rya tangiye kuvugurura imikorere, bakaba bagiye kwita ku banyekongo bakomeje ku girwaho ingaruka z’intambara.
Imibare mishya igaragaza ko abanyekongo bagera kuri miliyoni 23.4 bari mubihe ry’ibura ry’ibiribwa aho harimo miliyoni 5.4 mu Ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.