Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ku bufatanye n’Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo, (SADC), bongeye kugaba ibitero mu baturage baturiye Mweso, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu birometre birenga 100 n’u Mujyi wa Goma.
N’igitero bongeye kuhagaba ubu mu masaha y’umugoroba ahagana isaha ya saa kumi zuzuye(16:00pm), ku masaha yo mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uko bya vuzwe n’u muvugizi wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo hiyongereye n’Ingabo za SADC, bagabye igitero mu gace ka Mweso, ahatuwe n’abasivile benshi, kandi bari gukoresha ibisasu biremereye mu kurasa.”
Yakomeje agira ati: “Turamenyesha amahanga ku daceceka ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile, bukorwa n’ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”
Umuvugizi wa M23, yanatanze umubare waba sivile bamaze kwicwa n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo n’abambari babo:
Yavuze umusore w’imyaka 15 y’amavuko, abavandimwe buyu wapfuye batatu bahise bakomereka, umugore umwe n’abagabo ba biri.
Avuga kandi ko hasenywe n’amazu zisenywe n’ibisasu bya FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na SADC.
Kanyuka, yasoje avuga ati: “M23 ikomeje kw’irwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo.”
Ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mugace ka Mweso, hari habereye Urugamba rukaze rwaje gusiga M23 ihambuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC. Ubu kandi Ingabo za leta n’abambari babo bakaba bongeye kuhagaba igitero gikaze.
Bruce Bahanda.