Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanze ko umuryango w’Afrika y’iburasirazuba ( EAC), bohereza Indorerezi zabo muri RDC kugenzura amatora ateganijwe kuba k’umunsi w’ejo hazaza tariki 20/12/2023.
Ni Amakuru yemejwe bwambere n’ishami rishinzwe itumanaho mu biro by’umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Muthuki.
Uyu muyobozi mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba, yahise abimenyesha ibihugu bihuriye muri uwo muryango wa EAC n’abafatanya bikorwa babo.
Yagize ati: “Tumenyesheje ibihugu bigize u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, abafabafatanya bikorwa mu iterambere ko EAC itazahagararirwa muri RDC, mu igenzurwa ry’amatora rusange. Ni ubwo EAC yariyiteguye kohereza Indorerezi ariko ubusabe bwayo ntibwemewe n’ubuyobozi bwa leta ya Kinshasa bu bifitiye ububasha.”
Nk’uko biri kuva umuryango w’Afrika y’iburasirazuba EAC washingwa harimo ko bagomba kohereza Indorerezi ahari Amatora hagamije kureba uko Amatora akorwa.
RDC ikaba yanze ubu busabe mugihe ubutegetsi bwa Kinshasa bufitanye ubushamirane na bimwe mu bihugu bigize uyu muryango, kubera Intarambara igisirikare cya RDC kirimo n’inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Mumpera z’Ukwezi gushize umuryango w’u bumwe bw’u Buraya, bakuye abantu babo bari bohereje nk’indorerezi mu matora ateganijwe kuba muri RDC, ibyo leta ya Kinshasa yagaragaje ko icyo cyemezo ubumwe bw’u Buraya bafashe cyabababaje.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.