Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Guhohotera Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byo ngeye gufata indi ntera nimugihe byinjiye no mu basirikare aho byavuzwe ko Colonel Muruta, yahagaritswe n’inzego zishinzwe u mutekano muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko byavuzwe Colonel Muruta, yahagaritswe kuri uyu wa Kabiri, tariki 12/12/2023, aho yazize isura ye n’ubwoko bwe Abatutsi. Colonel Muruta, ni Umusirikare wa FARDC, avuka mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, akaba ari Umunyamulenge,
Mumpera z’uyu mwaka w’2023, mu kwezi kwa Gatatu (3),n’ibwo Colonel Muruta yakubiswe kandi azira ubwoko bwe Abatutsi, aho bya vuzwe ko yahise akomereka ajanwa mu bitaro.
Gusa perezida Félix Tshisekedi, aheruka kwerura ahamye ko ubutegetsi bwe bugiye kumaraho icyitwa abo yise abanzi. Ibi yagiye abivuga arimo kw’iyamamaza, i Goma, Makobola na Uvira, mu busanzwe leta ya perezida Félix Tshisekedi ikunze kwita abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda abanzi b’igihugu.
Ibi byagiye bigaragara ubwo abasirikare ba FARDC bo muvaga ururimi rw’Ikinyarwanda, bagiye bakurwa mu bandi bakicwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi. Ahagana mu mwaka wa 2021, Major Joseph Kaminzobe yakuwe mu bandi basirikare, i Lweba, aricwa . I Kinshasa ahagana mu mumpera z’Ukwezi kwa Karindwi (7), umusirikare wo mungabo za FARDC, uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, Furaha, yakuwe mu bandi arakurubanwa Umuhanda wose arinako akubitwa azira ubwoko bwe Abatutsi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cumi numwe (11), Lt Kabongo Rukatura, yakuwe mu bandi aricwa yicwa urupfu rwa gashinyaguro.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
Harya ko muvuga ko muri abanyamulenge mutari abatutsi,ubwo murazira iki kandi ?!!