Abasirikare ba tatu bakuru baribasanzwe bayoboye ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo, k’urwanya u mutwe wa M23 byamenyekanye ko bafungiwe i Bujumbura.
Nk’uko iy’inkuru yatangajwe na RPA Ijwi ry’Abanyagihugu, ivuga ko bariya basirikare Captain Emery Bayubahe Manirakiza Jean Marie na Lieutenant Bararunyeretse Roger, kwaribo bari bayoboye ziriya Ngabo z’u Burundi z’irwanya M23 mubice bya Masisi na Nyiragongo ndetse nomuri teritware ya Rutshuru.
Byatangajwe ko bariya basirikare bakuru bafashwe kw’itariki ya 12/11/2023, ba banza gufungirwa i Goma ahazwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma baza koherezwa i Bujumbura bafunzwe kuri ubu bakaba bafungiwe mu gipolisi citwa icya gisirikare.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko bariya basirikare batatu bakuru bo mungabo z’u Burundi z’ibarizwa k’ubutaka bwo muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo n’ibo baje gusigara bayoboye bariya basirikare b’u Burundi barwanya M23 nyuma y’urupfu rwa Major Ernest Gashirahamwe uheruka kwicirwa muntambara mubice byomuri teritware ya Masisi, munkengero z’u Mujyi wa Kitshanga mu minsi ishize.
RPA yavuze ko bariya basirikare boba bazira kuba baragiye i Nama abasirikare bayoboye kudakomeza kwicwa bazira intambara bise ko arizamafuti.
Muntambara ziheruka muri Grupema ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, Ingabo z’u Burundi zifatanije na Wazalendo, FDLR na FARDC kurwanya M23, byavuzwe ko hoba harapfuye abasirikare b’u Burundi ba barirwa mu magana atatu arenga abandi basaga 150 ba burirwa irengero ndetse n’abandi bafatwa amatekwa harimo abo M23 iheruka kwerekana.
Ibi ngobiri mu bituma abarundi benshi batuye mu gihugu c’u Burundi no hanze yacyo bakomeza kwivovotera leta ya Bujumbura iyobowe na Evariste Ndayishimiye.
Imiryango yabuze ababo mu Burundi kubera ziriya Ntambara zikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru barasaba ko nabafunzwe ho kubahirizwa uburenganzira bw’amuntu bakabonana n’ababo nk’uko byatangajwe niriya radio ya RPA.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional
Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes.The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.