Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Inkuru y’aka kanya n’uko mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 21/11/2023, mu Muhana wa batarage bo m’ubwoko bw’Abatutsi(Abanyamulenge), wa Nyakamungu, ubalizwa muri Localite ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, hagaragaye mo n’ingabo za P5 zo kwa Kayumba Nyamwasa.
Kiriya gitero cyari kigambiriye gutsemba abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Imbonerakure z’u Burundi, Maï Maï na Gumino, iyobowe n’uwiyita Colonel Alexis Nyamusaraba. Mu makuru yizewe duhawe n’umwe mubaturage bagabweho icyo gitero yahamijeko yabonyemo n’ingabo za P5 ziyobowe n’uwiyita Colonel Karemera, usanzwe afite imikoranire yahafi na Alexis Nyamusaraba.
N’igitero cyasize gikomerekeje abaturage barimo u mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 n’u mudamu uri mu kigero cy’imyaka 47. Gusa Abaturage bo mw’itsinda rya Twirwaneho baje gutabara bariya basivile byavuzwe ko barihafi kurimburwa birangira ririya huriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, P5, Maï Maï na Gumino, bahunze.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko Twirwaneho yakomeje y’irukana ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa, ibageza mu misozi yo muri Localite ya Gitembe homuri gurupema ya Kigoma, muri teritware ya Uvira. Kugeza ubu imbunda ziremereye n’izito zikomeje kumvika muriyo misozi yo muri Localite ya Gitembe.
Mu Muhana wa Nyakamungu hatoraguwe imirambo 27 yo mungabo za FARDC, FDLR, Imbonerakure z’u Burundi, Gumino, Maï Maï na P5.
U mwe mu baturage barokotse ibyo bitero bwana Isaac Byinshi, ya bwiye Minembwe Capital News, ati: “Kugeza ubu Twirwaneho yakomeje kwirukana bariya bagizi banabi imbunda ziremereye kozirumvikana mu misozi ya Gitembe epfo.”
Yakomeje avuga ati: “Bariya bafite imigambi yo kurimbura abantu ntibotsinda abana bacyu kuko Imana ikorana n’abarwanira ukuri.”
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.