Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Guhohotera abaturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi muri Republika ya Demokarasi ya Congo, bigenda bifata intera umunsi kumunsi . K’umunsi w’ejo hashize, tariki 13/11/2023, muri Quartier Keshero, hafi n’ibitero bya CBC(Hôpital CBC), mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, habaye guhohotera umwana wa Colonel Aroni Nyamushebwa, wo mungabo za FARDC.
Nk’uko iy’i nkuru igera kuri Minembwe Capital News, uriya mwana wa Colonel Aroni Nyamushebwa, wo mungabo za FARDC, yasohotse bisanzwe hanze muriyo Quartier ya Keshero, Wazalendo ba murabutswe bamwirukaho bavuga bati: “Dore umunyarwanda muze twice inzoka.”
Ibi byabaye igihe c’isaha z’igicamunsi cyokuri uyu wa Mbere, tariki 13/11, bivugwa ko uwo mwana yaje gukizwa mugihe yahise yiruka y’injira mu gipangu c’inzu yabo nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu barihafi yaho ibyo byabereye. Nyuma y’uko uwo mwana yahise y’injira mu gipangu c’inzu yabo bariya Wazalendo bagumye kwizereza hafi n’ico gipangu aho ndetse bagumye gukoresha amagambo ahembera urwango kubatutsi bavuka i Kongo.
Uwatanze ay’amakuru yavuze ko Wazalendo baje kuva ku gipangu c’inzu ya Colonel Aroni Nyamushebwa mugihe habaye guhamagara abashinzwe umutekano abaribo baza kwirukana ririya tsinda rya Wazalendo ryashakaga kugirira nabi uwo mwana.
Ibi byaje gukomereza kurugo rw’undi musirikare wo mungabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, major Appolinaire, nawe uvuka m’ubwoko bw’Abanyamulenge (Tutsi), aho bariya Wazalendo bahise binjira munzu batangira gukubita abo basanze muriyo nzu.
Ay’amakuru akomeza avuga ko Wazalendo bakubise umudamu wa Major Appolinaire. Ubwo bamukubitaga inshi byavuzwe ko bamubwiraga ko ari “Umututsi, Umunyamulenge, umunyarwanda,” n’andi mazina ngo “ubwoko bw’inzoka.”
Bibaye mugihe hariya mu Mujyi wa Goma, tariki 09/11/2023, bariya Wazalendo n’abasirikare ba FARDC bishe batwitse umusirikare wo mungabo za FARDC Captain Kabongo Rukatura, bamuziza ko avuka mu bwoko bwa Banyamulenge.
Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.