Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
September 20, 2024
Hagaragajwe amakosa abantu bakora agatuma bahora mu bukene.
September 20, 2024
Mu nzira zo kunga ubumwe
Intumwa z’abahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, Moise Katumbi, Matata Ponyo, Dr Denis Mukwege, na Delly Sesanga, bari mu biganiro i Pretoria, muri Afrika y’Epfo mu kureba ko bashigikira kandidatire imwe.
Ibi biganiro bibaye mugihe abanyapolitiki bashaka kwishira hamwe kugira ngo bongere imbaraga bazabashe gutsinda amatora.
Izi ntumwa zahawe inshingano zo gushakisha uburyo bufatika bw’ubufatanye bwa politiki mu matora ya perezida azaba tariki 20/12/2023.
Imishikirano yatangiye kuri uyu wa Mbere izamara iminsi itatu iyobowe n’umuryango utegamiye kuri Leta In Transformation Initiative (ITI), washinzwe mu mwaka wa 2013 kandi ugizwe n’uyoboye ibiganiro byagejeje kw’iherezo politiki y’ivangura ruhu.
Imyanzuro izava muri ibi biganiro bya Pretoriya izamenyeshwa abakandida, kandi haracyasuzumwa uko hategurwa izindi nama zabera k’ubutaka bwa Congo.
Amakuru yemeza ko intego nyamukuru ari ukureba ko habaho amasezerano kandidatire ikaba imwe, bityo abatavuga rumwe n’ubutegetsi imbere y’amatora ya perezida mu kwezi kwa Cumi nabiri, umwaka wa 2023 bakazaba bafite imbaraga.
Muri Transformation Initiative mu kwezi kwa 11, 2018 yateguye ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi i Johannesburg, yitabiriwe n’abanyapolitiki nka Vital Kamerhe, Martin Fayulu, Freddy Matungulu na Adolphe Muzito,icyo gihe, ibiganiro byibanze ku bumwe bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora ya perezida.
By Bruce Bahanda.
Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.
© 2024 Minembwe Capital News- Amakuru yizewe.